RFL
Kigali

Ariana Grande Butera agiye kongera gukorera igitaramo mu Bwongereza, menya impamvu iwabo harinzwe bikomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2017 11:06
12


Nyuma y’uko Ariana Grande afashe icyemezo cyo gusubira i Manchester mu Bwongereza yirengagije igitero cy’iterabwoba cyabaye mu gitaramo cye, mama we Joan ndetse n’iwabo mu rugo hararinzwe n’inzego z’umutekano ku buryo bukomeye cyane.



Ariana Grande atuye ahitwa Boca Raton,aha ni naho harinzwe ku buryo bukomeye,imodoka z’umutekano ziri imbere y’urugo ndetse hari abapolisi babiri ku muhanda waho. TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ibisanzwe ko buri gihe iyo Ariana Grande ari mu mujyi, umutekano w’aha hantu urushaho gukazwa.Ikindi kandi ngo naho uyu mukobwa aherereye i Manchester umutekano uracunzwe cyane.

Ariana Grande yasubiye mu Bwongereza aho azakora igitaramo yise ‘A benefit concert’ mu cyumweru kiri imbere.Amafaranga azavamo azagenerwa abagize ingaruka za cya gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 19 naho abarenga 50 bagakomereka.

Injured concert-goers outside Manchester Arena

Abakomeretse bahise batabarwa n'inzego zinyuranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruchas6 years ago
    yitwa Butera se??
  • 6 years ago
    Nange byaranyobeye!
  • Esther 6 years ago
    yup yitwa butera nanjye ndabizi
  • X-MAN6 years ago
    Arko muzi gushakira abantu HIT naho zitari.. BUTERA Ajemo ate?????
  • UMUSOMYI6 years ago
    yitwa Ariana Grande Butera, avuka kuri Joan Grande and Edward Butera, bafite inkomoko muri italy
  • peace6 years ago
    ise yitwa Edward Butera
  • INGENZI Chris6 years ago
    nibyo Rwose kuko papa we yitwa Edouard BUTERA na mama we akitwa Joan GRANDE
  • Du6 years ago
    Niko yitwa jya Wikipedia iraguha amakuru
  • 6 years ago
    YES BUTERA NI IZINA RYE AKOMORA MU BUTARIYANI KUBERA KO ARIHO AFITE INKOMOKO. BUTERA NI IZINA RY'IRITARIYANI (ITALIAN) MWABIREBA MURI GOOGLE.
  • kalisa6 years ago
    Yitwa ariana grande-Butera niyo mazina ye!!! Ese ikidasanzwe ni iki? Ngo ni ugushaka hit??? Hit se aho iri hehe???
  • Bariko6 years ago
    umuntu wabatije Ariana Grande izina ry'ikinyarwanda anywa agaki?
  • St. Peter6 years ago
    Who hell wrote this? Ngo Butera kweli?





Inyarwanda BACKGROUND