RFL
Kigali

Impamvu eshanu zituma benshi mu byamamare nyarwanda bataramba mu rukundo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2017 15:25
5


Muri iyi minsi usanga abahanzi banyuranye bari gutandukana n'abakunzi babo, gukundana n'umuntu w’icyamamare cyane cyane umuhanzi ni ikibazo kuri benshi, nyamara usibye kumva ngo kanaka yatandukanye na kanaka ntihakunze kujya hanze icyo baba bapfuye ariko nanone nyuma yo kwitegereza twabakusanyirije impamvu zitera uku gutandukana.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com umaze iminsi yicaye akitegereza ubuzima bwa benshi mu byamamare ba hano mu Rwanda yashatse gusangiza abantu impamvu eshanu afata nk’imbarutso yo kutarambana mu rukundo kwa benshi mu byamamare dore ko nta gihe cyashira hadatangajwe inkuru ngo umuhanzi, umukinnyi cyangwa undi muntu w’icyamamare yatandukanye n’umunzi we.

1 Gutendeka abakunzi benshi

Kenshi ibyamamare usanga bikunze kurangwa n’ingeso yo gutendeka abakunzi ugasanga afite abakobwa benshi bakundana kandi mu gihe kimwe biba bigoye kumenya uwo akunda by’ukuri, iyo rero uzwi amenye ko uwo bakundana afite abandi bihita biba imbarutso yo gutandukana byihuse.

2 Gukunda ibintu cyangwa ubutunzi

Benshi mu bakobwa ndetse n’abahungu bakunda gukundana n’umuntu wifashije, benshi mu byamamare baba barangamiwe n’abifite cyane cyane abafite ubushobozi bakunze kugaragaza ingeso yo guta abo bari basanganywe basangiye akabisi n'agahiye mu gihe baba bakuruwe n'undi muntu babonye ufite ubushobozi burenze ubw’umukunzi we.

3 Gukururwa n’uburanga kimwe n’imiterere by’inyuma ku mubiri

Kenshi usanga uko umuntu aba icyamamare ahura n'abantu benshi banyuranye, mu buryo bwo gukundwa ugasanga akundwa n'abantu bashya kuri we ariko abenshi bafite uburanga inyuma ndetse banateye neza, iyo umaze gukururwa n’uburanga kimwe n’imiterere bituma utangira gucika uwo mwakundanye kuva cyera ugashidukira ibizungerezi ubonye mu gihe gito. Iyi nayo ni imwe mu mpamvu zitera gutandukana ku byamamare.

juniIyi foto ya Junior Multisystem hamwe n'uwari umukunzi we Jesca ni bamwe mu byamamare batandukanye bigateza impaka

4 Guhuza abakunzi n’ikigare cy’ibyamamare

Kenshi usanga iyo umuntu afite umukunzi aterwa ishema no kumwerekana mu nshuti zikamumenya, guhuza umukunzi wawe n’ibyamamare bagenzi bawe bishobora kuba intandaro yo gutandukana dore ko ushobora gusanga n'ubundi asanzwe akunda uwo muntu w’icyamamare ubahuje cyangwa nawe akamukurura bityo bikarangira bagukuyemo cyane ko wasanga n'uwo ubahuje akurusha kwamamara kandi wenda umukunzi wawe akururwa n’ibyamamare cyangwa akurura ibyamamare.

5 Guhubukira gukunda umuntu mutaziranye, utazi imico ye, muhuriye mu tubari mu tubyiniro n'ahandi…

Abantu b’ibyamamare banyuranye bakunze kugira ingeso yo guhubukira gukunda umuntu batazi neza, batize imico ye kuko bahuriye mu kabari, mu tubyiniro, mu bitaramo n'ahandi bagasangira bahuza urugwiro bikavamo urukundo, uku gukundana bishobora gutera kwiyorobeka ariko ingeso yakuranye hari igihe yanga akakwiyereka uko yari mbere yuko muhura ugasigara wicuza.

Ngayo nguko ngizo zimwe mu mpamvu zitera gutandukana ku byamamare icyakora izi mpamvu zavuye mu bitekerezo by’umwanditsi w’iyi nkuru ku giti cye, nawe hari izindi waba uzi ushobora gutanga igitekerezo munsi y’iyi nkuru ukadusangiza uko ubitekereza.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    kuki junior ariwe pc igaragara niwe star tugira mu rda ?
  • Urukundo ni cash6 years ago
    Impamvu eshanu zituma benshi mu byamamare nyarwanda bataramba mu rukundo; 1. Ibyamamare nyarwanda nta cash bigira 2. Ibyamamare nyarwanda nta cash bigira 3. Ibyamamare nyarwanda nta cash bigira 4. Ibyamamare nyarwanda nta cash bigira 5. Impamvu ya 1,2,3,4
  • Byumvuhore 6 years ago
    Ntakintu bagira nabakene abana c kobakunda guteta nimpano zaburi kanya abo murwanda bakaba bakiba za getto
  • nishimwe 6 years ago
    IKINDI CYATANYA nigihe umwe muribo ibyifuzo bye bitandukanye nibyundi
  • Bimawuwa6 years ago
    ntabyamamare biri aho nimwe mubibatera..barangwa ni ngeso mbi aho bava bakagera





Inyarwanda BACKGROUND