RFL
Kigali

Impamvu 5 zabaye izingiro ryo kubura abantu no gupfa kw'igitaramo cya Bruce Melody na Fik Fameika i Rubavu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 8:39
0


Mu mpera z'icyumweru turangije mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu hari hitezweigitaramo cya Summer Beach Fest, iki cyagombaga kuririmbamo Bruce Melody ndetse na Fik Fameica icyakora byarangiye iki gitaramo kitabaye kubera impamvu zo kubura abantu cyasize impaka nyinshi mu bakunzi ba muzika mu karere ka Rubavu.



Ni ibintu ubusanzwe utakwiyumvisha ukuntu umuhanzi nka Bruce Melody wari uherutse kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star cyegukanwa n'umuhanzi ukunzwe mu Rwanda kurusha abandi yaba yatumiwe mu gitaramo ukavuga ko cyabuze abafana kugeza ku rwego rwuko wavuga ko igitaramo cyasubitswe kubera umubare muto w'abakunzi ba muzika.

Aha byatumye twicara dutekereza impamvu 5 zikomeye zatumye iki gitaramo kigenda uko cyagenze;

Fik Fameica wari watumiwe nk'umuhanzi mukuru bamwibeshyeyeho  

Mu by'ukuri umuhanzi Fik Fameica ni izina riharawe cyane muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda, icyakora hano mu Rwanda uyu muhanzi ahafite indirimbo imwe rukumbi  izwi cyane 'Property' , kuba ari umuhanzi wavuga ko atarafata mu mitwe y'abakunzi ba muzika ukamugira umuhanzi mukuru w'igitaramo ni ikosa rikomeye ryakozwe na Promo Africa yateguye iki gitaramo iri no mu byatumye babura abafana bikageza ubwo igitaramo gisubikwa babuze abafana.

Habayeho imitegurire mibi yaturutse kukutumvikana hagati yabateguye igitaramo bari i Kigali nabateguriraga i Rubavu

Ku munsi nyiri izina w'igitaramo mu masaha y'umugoroba ugeze ahagombaga kubera igitaramo byari bigoye kumenya ko hari ikiri buhabere kuko ari ibyuma ubwabyo byarangije gutegurwa ahagana mu kabwibwi  ibi kimwe n'ibindi byagoye abateguye iki gitaramo ku buryo bahugiye ku gutegura ahabera igitaramo n'ibyasabwaga bakibagirwa gushaka uko bakwamamaza kurushaho igitaramo cyabo mu mujyi wa Rubavu. aha urugero ni uko icyokezo bagombaga gukoresha bakira abakiriya babokereza inyama cyabonetse byageze hafi saa yine z'igicuku kitaraboneka, ubwo barwanaga no gushaka ibi byose niko igitaramo cyatindaga gutangira yewe ntanumuziki uravuzwa ngo abantu bizere ko aho hantu habera igitaramo.

Igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo cyari cyahanitswe bijyanye n'umuhanzi mukuru wari watumiwe

Nkuko twabivuze haruguru Fik Fameica ni umuhanzi uharawe cyane muri Uganda ariko utaramamara mu Rwanda ku buryo byari bigoye gutegura igitaramo cye ndetse n'igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo kikaba gihanitse ku rwego rwo hejuru nkuko byari bimeze, abantu banyuranye baganiriye na Inyarwanda.com bagiye batangaza ko 10000frw yari yaciwe ku muntu wese winjira muri iki gitaramo atari menshi ubusanzwe ariko kuyishyura ugiye kureba Fik Fameica byo ngo ntabwo byari gukorwa na benshi.

Abategura ibitaramo bya Summer Beach Fest bamaze gutakarizwa icyizere n'abakunzi b'ibitaramo mu Rwanda

Summer Beach Fest ni ibitaramo byatangiye bikunzwe hano mu Rwanda, wasangaga ibi bitaramo byitabirwa n'umubare munini w'abakunzi ba muzika babaga bavuye i Kigali bagiye gutemberera mu karere ka Rubavu no kwihera ijisho ubwiza bw'ikiyaga cya Kivu, icyakora uko imyaka yagiye itambuka niko ababitegura bagiye bakora amakosa anyuranye mu mitegurire y'ibitaramo byabo ibyaje gutuma batakarizwa icyizere, imigendekere mibi ya bimwe mu bitaramo byabanje ninayo yatumye igitaramo cy'uyu mwaka cyatumiwemo Fik Fameica na Bruce Melody kititabirwa.

Iki gitaramo cyamamajwe ku rwego rwo hasi mu karere ka Rubavu

Imitegurire mibi no kutumvikana hagati yabateguye iki gitaramo bari mu karere ka Rubavu ndetse nabari bashinzwe kubafasha bo mu mujyi wa Kigali kwatumye urwego rwo kwamamaza iki gitaramo ruba ruri hasi cyane mu karere ka Rubavu cyane ko hari benshi mu batuye aka karere batigeze bamenya ko hari bunabere igitaramo harimo na bamwe mu banyamakuru bakorera muri aka karere baganiriye na Inyarwanda.com.

sheebah

Ubwo iki gitaramo cyaherukaga kuba muri 2016 nabwo Sheebah Karungi nubwo we yaririmbye ariko yaririmbiye abantu bake anaririmbira mu gitaramo cyari giteguye nabi bikomeye

Iki gitaramo cyasubitswe cyari cyatumiwemo abahanzi Fik Fameica ufatwa nkugezweho muri Uganda ndetse na Bruce Melody umuntu atatinya guhamya ko ari mubagezweho hano mu Rwanda icyakora byarangiye kitabaye ku mpamvu yuko cyabuze abantu. Si ubwa mbere igitaramo cya Summer Beach Fest kigenze nabi dore ko nicyaherukaga cyabaye muri 2016 cyari cyatumiwemo Sheebah Karungi nubwo nacyo cyabaye ariko cyabaye mu kavuyo kenshi nubwitabire buri hasi ku buryo benshi mubai bakitabiriye bagiye bakubita agatoki ku kandi bavuga ko ntakindi gitaramo cyateguwe nabategura ibi bitaramo bashobora kuzongera kwitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND