RFL
Kigali

Imigabo n’imigambi ya Munyana Shemsa umwe mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018 -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 18:20
2


Munyana Shemsa umwe mu bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba n’Akarere ka Kirehe aho akomoka anatuye,akaba ari gutorerwa kuri nimero 14, mu minsi ishize yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza imigabo n’imigambi ye y’ibyo yakora aramutse yegukanye ikamba.



Munyana afite imyaka 19, ibiro 56 na metero 1.81. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko aramutse yegukanye ikamba hari byinshi yakora birimo gukangurira urubyiruko kwizigamira ndetse akanabakangarira gusoma ibitabo aho guta umwanya banywa ibiyobyabwenge cyane ko bibicira imbere habo heza.

Miss Rwanda 2018Munyana Shemsa ahagarariye Intara y'Iburasirazuba 

Uyu mukobwa aravuga ibi mu gihe n'ubundi inshingano zo guhanura abana ari ikintu amenyereye dore ko mu gihe cyatambutse yigeze kuba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abana mu karere ka Kirehe. Ibyo gukangurira urubyiruko gusoma ngo si iby'ubu dore ko ngo yigeze no kubikora igihe yari agifite izi nshingano. Yagize ati”Ubwanjye nayoboye ihuriro ry’abana mu Karere ka Kirehe mu gihe cy’imyaka itatu kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2015; muri icyo gihe nk’abana twari tuyoboye abandi twakoze ubuvugizi hubakwa isomero mu Murenge wa Nyamugari. Iryo somero ryagabanyije ubuzererezi bw’abana, hari byinshi ryahinduye umubare w’abakoreshaga ibiyobyabwenge uragabanuka.”

Miss Rwanda 2018Munyana Shemsa ubwo yatambukaga yinjiye mu bakobwa 20 ba mbere

Munyana Shemsa ufite nimero ya 14 nk’umubare anatorerwaho cyane ko ubu ari muri 20 bategereje kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018, yabwiye Inyarwanda.com ko yize amashuri y’Icyiciro Rusange muri Inyange Girls School of Sciences, ayasoreza muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo. Kuri ubu akaba ari mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UMUNYANA SHEMSA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • juju6 years ago
    kasamurayi
  • rike6 years ago
    wa mwana we wagiye mu shuri ukiga ukarega kwitesha umutwe muri iyi business utazi aho ikomoka nicyo igamije.





Inyarwanda BACKGROUND