RFL
Kigali

IMBUTO FOUNDATION, MINISPOC na MINIYOUTH bateguye amarushanwa agamije gutyaza impano z’urubyiruko zitabyazwa umusaruro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/08/2018 12:33
2


Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) ndetse na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) bateguye amarushanwa yo gushakisha impano ziri mu rubyiruko rw’abanyempano mu Rwanda hose mu ngeri zitandukanye, hagamijwe gutyaza no kwagura impano zabo zikabyazwa umusaruro, zigashyigikirwa mu nguni zose.



Aya marushanwa azahuriza hamwe abanyempano bihariye ari mu byiciro nk’: “Indirimbo n’imbyino”, “Ubugeni”, “Imideli”, “Ikinamico n’Urwenya”, “Filime no gufata amafoto”, “Ubusizi n’Ubuvanganzo”. Amakuru INYARWANDA ikura mu Imbuto Foundation na Minisiteri y’Umuco na Siporo avuga ko aya marushanwa yateguwe hagamijwe gushakisha impano ziri mu rubyiruko rw'abanyarwanda zitabyazwa umusaruro.

Akaba kandi ari gahunda y'igihugu nk’uko byatangwaje na Minisitiri w'Urubyiruko mu nama y'Abaminisitiri iherutse. Ngo nyuma yo gushakisha izo mpano ziri mu rubyiruko, hari na gahunda yo kuzishyigikira zikabyara umusaruro ndetse zigahanga n'imirimo kuri benshi (hagendewe ku murongo mugari wa National Strategic Plan).

Uyu mushinga wo gushakisha impano mu rubyiruko zitabyazwa umusaruro ugizwe n'ibice bibiri. Igice cya mbere ni irushanwa rizanyuzwa kuri televiziyo y'u Rwanda (RTV) rikaba rizatangizwa mu kwezi kwa Nzeli rigasozwa mu kwezi k'Ukuboza 2018.

Igice cya kabiri kigizwe na “Incubation period”, aho abazatsinda irushanwa bazarusha ho kwitabwaho mu gushyigikira impano bafite, bahuzwa n'abafite uburambe mu byiciro bitandukanye by'ubuhanzi, amahirwe yo kwimenyereza umwuga n'ibindi. Iki cyiciro kizamara umwaka (Mutarama - Ukuboza 2019).

Muri uyu mushinga kandi hanifashishijwe abakemurampaka (aba ‘judge’s’)  bazafasha gushakisha impano ziri mu rubyiruko. Ngo hari kandi n'abatoza [coaches/mentors] bazaherekeza urubyiruko mu irushanwa babafasha kunoza impano zabo. Hazabaho n'ibigo bibifitiye ubushobozi bizabafasha kwimenyereza.

Hanateganyijwe ibihembo ku bazatsinda iri rushanwa. Bazagenda banyura mu byiciro bitandukanye, bahabwa imikoro itandukanye, ari nacyo kizatuma hagenda hagira abakurwamo kugeza hasigaye abarushije abandi ubuhanga. Ibijyanye n’ibihembo n’andi mashimwe bizahabwa abazahiga abandi, bizatangazwa mu minsi iri imbere nk’uko amakura agera ku INYARWANDA abihamya.

Ibisabwa kugira ngo uhatane mu irushanwa:  

Abafite impano bashyizwe mu byiciro 6, barasabwa kuba ari abanyarwanda bafite imyaka 18 kugeza kuri 35, bafite impano, bazi icyiciro kimwe bifuza gupiganirwa kandi bashobora kubona umwanya wo kwitabira ibyiciro bizakurikiraho hagati ya Nzeli n'Ukuboza 2018.

Ibindi ni ukwitabira aho amarushanwa azabera mu Ntara zose, bikazatangazwa mu minsi ya vuba hamwe n'amatariki. Abazitabira irushanwa bagomba kuza bitwaje nibura kimwe mu bihangano byabo cyangwa se ubundi buryo bahisemo bwafasha abakemurampaka kumenya koko ko bafite impano. Ikindi wamenya ni uko uyu mushinga uzatangizwa ku mugaragaro tariki 24 Kanama 2018.

amrusha

Ni amarushanwa agamije gutyaza no kwagura impano ziri mu rubyiruko zitabyazwa umusaruro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebanani Andrew5 years ago
    None se kubijyanye na film na photo ntabwo nsobanukiwe neza uko iryo rushanwa ryabyo rizakorwa, mwatunyuriramo muri make ikizagenderwaho nuko bizakorwa, icyo dusabwa kugirango turushanwe muri ibyobyiciro?
  • Rurinda Alphonse5 years ago
    Muraho neza shuti z'abana baba nyarwanda ese kwiyandikisha bisaba iki? ese biyandikishirizahe nkatwe abi GICUMBI nonese kwandika bizarangira ryari?





Inyarwanda BACKGROUND