RFL
Kigali

U Bufaransa: Imbamutima za Miss Akiwacu Colombe wahawe impamyabumenyi ya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2018 10:34
0


Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yagaragaje ibyishimo nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri akuye muri Institut Supérieur du Commerce de Paris (INSEEC Bachelor) aho yigaga ibijyanye n’ubucuruzi.



Kuva muri Nzeli 2015 uyu mukobwa watangiye urugendo rw’imideli arabarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook mu ijoro ryakeye, yavuze ko yasoje amasomo muri Kaminuza ya Inseec iherereye mu Bufaransa. Avuga ko intsinzi yose iherekezwa no gukora cyane.  Yagize ati :

Nasoje amasomo yanjye muri Kaminuza ya INSEEC Bachelor. Buri ntsinzi yose iva mu gukora cyane ariko na none ni itangiriro ry’urugendo rushya ! Ndashimira buri wese wamfashije muri iki gihe nari maze ku masomo.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko muri uru urugendo rw’amasomo yafashishijwe byihariye n’umuryango we ashimira, ati “Hejuru ya byose ndashaka gushimira umuryango wakomeje kumba hafi mu byemezo byo nafataga. Sinzi ko nabona icyo mbaha ku byo bankoreye, ariko mfite icyizere cy’uko nzatuma muterwa ishema nanjye kandi mukishima.

Miss Akiwacu w’imyaka 28 y’amavuko usoje amasomo yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo na Miss Supranational 2016 aho yaje mu bakobwa 25.  Muri 2016 ni bwo Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yatangije umushinga wo kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, ni muri Kigabiro akagari ka Bwiza.

AMAFOTO:

colombe akiwacu

Ubutumwa bwa Miss Akiwacu Colombe.

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing, hat and indoor

Miss Akiwacu Colombe n'abanyeshuri biganaga.

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri we.

AMAFOTO: Facebook






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND