Kuri uyu wa kane tariki 29 Ugushyingo 2018 Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ibumoso mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Claudine Uwase [Claudio] usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Charity Cricket Club.
Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] yemeranyije n’umukunzi we Uwase kubana byemewe n’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Bombi baritegura kurushinga, kuya 08 Ukuboza 2018. Umwaka urashize batangiye urugendo rw’urukundo.
Uyu mukinnyi yanyuze mu ikipe ya Rayon Sports na Aspor FC akomereza urugendo rwe muri APR FC ari nayo abarizwamo ubu. Uwase Claudine ugiye kubana na Imanishimwe Emmaneul, ni Perezida w’Intare za APR FC “Intare za APR FC Fan Club” akaba na Perezida wa Charity Cricket Club.
AMAFOTO:
Bemeranyije kubana byemewe n'amategeko.
Imiryango n'inshuti barabashyigikiye.
Manishimwe yasezeranye na Uwase.
AMAFOTO: Irakunda Desanjo-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO