RFL
Kigali

Inama za Shuffa ku mukobwa we Hamisa Mobetto ku kijyanye no gukuramo inda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/06/2018 14:21
0


Nta mubyeyi utifuriza umwana we ibyiza, Nyina wa Hamisa Mobetto ntajya ahwema kugira inama umukobwa we ku bijyanye no gutwita, gukuramo inda ndetse no kurera. Si ibyo gusa kandi yanahishuye ibyo yifuriza umukobwa we ku biyanye n’urushako.



Shuffa Litigunga yabyaye umwana umwe gusa ari we Hamisa Mobetto, mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yatangaje ibyo adashobora kwemerera umukobwa we ndetse ahora amubuza buri gihe. Yavuze ko mu nama agira Hamisa ibihe byose harimo kutazizera na rimwe akuramo inda kuko abana be bazanamubera nk’abavandimwe cyane ko nta wundi mwana agira bavukana. Nyina wa Hamisa yagize ati:

Buri gihe mbwira umukobwa wanjye kutazigera akuramo inda n’imwe kuko ari umwana w’ikinege. Mpora mubwira ko abana be ari nk’abavandimwe be. Umukobwa we Fantasy n’umuhungu we Dylan ni nk’abavandimwe be bazamuba hafi bakanamurinda ninzaba ntakiriho. Igihe cyose mubwira ko natwita agomba kunzanira abo bana, nzabarera rwose.

Shuffa nyina wa Hamisa ahora abuza umukobwa we gukuramo inda

Uyu mubyeyi kandi yavuze ko ibyo yifuza ari ukuzabona Hamisa arongorwa n’umugabo uzamutetesha nk’uko we abimukorera. Biragaragara ko ashobora kuba yabisanishaga cyane na Diamond uherutse kugurira inzu Hamisa. Mu magambo ye bwite yavuze ko ashaka ko umwana we azabana n’umugabo uzi gukunda koko.

Yagize ati:“Nsengera umukobwa wanjye ngo azarongorwe n’umuntu uzamukuna, uzamwubaha kandi akamutetesha nk’uko namumenyereje kubimukorera. Ni we mwana wenyine mfite, sinshaka ko azashakwa n’umuntu uzamufata nabi. Ibyo ni byo nsengera buri munsi ngo Imana izagargaze Ubuntu bwayo ku mukobwa wanjye. Nshaka ko azabana n’umuntu uzi kwita ku mugore no gukunda icyo ari cyo.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND