RFL
Kigali

Imana ndayikunda, ndayisenga kandi nzayiririmbira igihe cyose kuko ibyo mfite byose niyo mbikesha-Auddy Kelly(Video)

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/02/2015 8:59
5


Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana, umuhanzi Addy Kelly aratangaza ko n’ubwo benshi mu bakunzi be n’abakurikirana umuziki we batari basanzwe bakunda kumva izi ndirimbo we asanzwe aziririmba kandi ko yizera Imana akanayisenga cyane.



Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na inyarwanda.com yadutangarije ko akunda gusenga cyane kandi ko aha Imana umwanya ukomeye mu buzima bwe. Yagize ati “Ubusanzwe indirimbo zihimbaza Imana ndaziririmba n’ubwo abantu benshi batazizi ndetse na Album zanjye zasohotse bwa mbere ari impanga imwe muri zo ni iy’indirimbo zihimbaza Imana. Imana ndayizera kandi ibyo mfite byose niyo yabimpaye. Mbere yo kuba umuhanzi cyangwa se no kugira icyo ngeraho mu buzima ni Imana iba indi hafi. Ndayikunda rero kandi nzakomeza nyiririmbire kuko n’ijwi mfite ni yo yarimpaye.”

Auddy

Auddy Kelly atangaza ko azakomeza kuririmbira Imana kuko ariyo akesha ijwi afite

N’ubwo ibibazo biri muri iyi si ari byinshi bikaba byanabuza abantu gukomeza kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko babyifuza si byiza ko baguma kwiganyira no kubaza Imana icyo yabahoye ahubwo batere intabwe bizee babyambuke Imana izabana nabo.

Ndambutse

Mu mashusho y'iyi ndirimbo hagaragaramo abantu bafite ibibazo ariko Auddy abagira inama yo kubirenga bakizera Imana

Nk’uko kandi yabidutangarije Auddy Kelly yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku buzima bwe bwite. Yagize ati “Mu mwaka wa 2014 hari igihe cyageze ngira ibibazo binkomereye bimbuza gukomeza gutera intambwe igana imbere haba muri muzika cyangwa se no mu buzima busanzwe. Igihe cyarageze mbona imiryango yose inganisha ku buzima bwiza irifunze, nibwo nahise nibuka ko hari Imana nsenga maze muri ako kanya ngira igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo mbaza Imana yanjye aho yagiye kuko nabonaga yantereranye ariko nanone inyereka ko byose biri mu maboko yayo ko ngomba gusiga ibimbabaza inyuma nkambuka kuko izabana nanjye.”

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Iyi ndirimbo iri kuri Album ya Auddy yise "Nkoraho Mana"

Gusa n’ubwo iyi ndirimbo yayiririmbye agendeye ku byari byamubayeho ku giti cye Auddy atangaza ko ari isomo ku bantu bose. “Ni bintu bibaho mu buzima bw’abantu bwa buri munsi. Hari igihe ubona ibibazo byakugwiriye ari byinshi ku buryo wiheba ugatangira kumva ko ntakizashoboka mu buzima bwawe, ariko muri bene ibyo bihe tujye twibuka ko Imana iba iri hafi yacu kandi ko izadufasha maze dutere intambwe twambuke.”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDAMBUTSE"

Asoza, umuhanzi Auddy Kelly yagize ubutumwa aha abakunzi be aho yadutangarije ko muri uyu mwaka afite gahunda zo gukurikiza ibyifuzo by’abakunzi be nko gukorana indirimbo n’abandi bahanzi kuko mu bihe bishize yari yarahaye umwanya ibihangano bye bwite gusa.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutesi9 years ago
    byiza cyaneeeeeee imana izabigufashemo turagushyigikiye
  • Berwa Sonia9 years ago
    Auddy, courage! Ibyo nibyo rwose! Nyuma yabo twiringiraga, hari Imana isumba byose. May God guide you in all your plans.
  • 9 years ago
    Imana nigufashe hanyuma ugarure ubuzima bwabeshi
  • Brave Ndahiro 9 years ago
    Awesome!!!!! Good job ma mehn !!
  • uwanaomie9 years ago
    Komezaaaa tukurinyumaaa cyaneeee





Inyarwanda BACKGROUND