Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba wo ku wa 08 Ukuboza 2018 muri Hotel des Milles Collines. Abanyempano 25 mu kuririmba bari baje guhatanira gukomeza mu irushanwa rifite abakemurampaka barimo na Ian Mbugua wamenyekanye cyane muri Tusker Project Fame, Tonzi ndetse na Producer Nicolas.
Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, abakemurampaka babanje gusobanura ko iri rushanwa ari iryo kuririmba, bityo ko abaraperi bahise bakurwamo ako kanya. Hasobanuwe ko impamvu batoranijwe bwa mbere ari uko gushakisha impano mu turere dutandukanye hari aho bageraga bakabura abanyempano bagafata abaraperi bashoboye, ariko ngo kuko iri rushanwa rigamije kureba impano zo kuririmba abaraperi batabasha gukomeza.
Abatabashije gukomeza mu irushanwa ni; Rugira Divin, Speed Person, Gisaka Empire, Irakarama Laura Goodness, Iyamuremye Jacques, Habumugisha Pierre na Muvandimwe Rodrigue. Abakomeje ni; Mutimutuje Yvette, Niyitegeka Yayeli, Umwiza Liliane, Opportune Chastia, Gusenga Marie France, Mubogora Desire, Uwingabire Rebecca, Iradukeje Gael Marie, Tuyishime Emmanuel, Uwamahoro Janviere, Ugirimbabazi Nadine, Bisengimana Yves, Igirimbabazi Annick, Irimaso Joyeux Gilbert, Kagaju Ange Rita, Mutware Justin, Mugisha Lionel, Bright 5 Singers.
Bamwe mubatarabashije kurenga ijonjora rya mbere
Tubibutse ko aba 18 bakomeje bazongera guhatana ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 ahazavamo abandi, abakomeje bakazongera guhatana tariki 22 Ukuboza 2018 mu gihe abazasimbuka uwo munsi ari bo bazashakishwamo abazegukana ibihembo. Umunyempano uzaba uwa mbere byitezwe ko azahembwa miliyoni 15 z'amanyarwanda mu gihe uwa kabiri azahembwa miliyoni 7 z'amanyarwanda.
REBA UKO ABAHATANAGA BITWAYE:
RUGIRA DIVIN
UWINGABIRE REBECCA
MUTIMUTUJE YVETTE
NIYITEGEKA YAYELI
OPPORTUNE CHASTIA
UMWIZA LILIANE
NIYITEGEKA YAYELI
MUBOGORA DESIRE
MUVANDIMWE RODRIGUES
IRADUKEJE GAEL MARIE
TUYISHIME EMMANUEL
UWAMAHORO JANVIERE
UWIMBABAZI NADINE
SPEED PERSON
IYAMUREMYE JACQUES
BISENGIMANA YVES
IRIMASO JOYEUX GILBERT
IGIRIMBABAZI ANNICK
IRAKARAMA LAURA GOODNESS
HABUMUGISHA PIERRE
MUGISHA LIONEL
MUTWARE JUSTIN
KAGAJU ANGE RITA
Turisegura ku basomyi bacu kuberako ibyuma byadutengushye tukabura amashusho y'abahanzi 3 aribo;The Bright 5 singers, Gisaka Empire na Gusenga Marie France.
TANGA IGITECYEREZO