RFL
Kigali

I'M THE FUTURE: Uko abitabiriye iri rushanwa bitwaye mu ijonjora rya mbere muri atatu azakorwa mbere y'uko hamenyekana abatsinze-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 6:30
1


Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba wo ku wa 08 Ukuboza 2018 muri Hotel des Milles Collines. Abanyempano 25 mu kuririmba bari baje guhatanira gukomeza mu irushanwa rifite abakemurampaka barimo na Ian Mbugua wamenyekanye cyane muri Tusker Project Fame, Tonzi ndetse na Producer Nicolas.



Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, abakemurampaka babanje gusobanura ko iri rushanwa ari iryo kuririmba, bityo ko abaraperi bahise bakurwamo ako kanya. Hasobanuwe ko impamvu batoranijwe bwa mbere ari uko gushakisha impano mu turere dutandukanye hari aho bageraga bakabura abanyempano bagafata abaraperi bashoboye, ariko ngo kuko iri rushanwa rigamije kureba impano zo kuririmba abaraperi batabasha gukomeza.

Abatabashije gukomeza mu irushanwa ni; Rugira Divin, Speed Person, Gisaka Empire, Irakarama Laura Goodness, Iyamuremye Jacques, Habumugisha Pierre na Muvandimwe Rodrigue. Abakomeje ni; Mutimutuje Yvette, Niyitegeka Yayeli, Umwiza Liliane, Opportune Chastia, Gusenga Marie France, Mubogora Desire, Uwingabire Rebecca, Iradukeje Gael Marie, Tuyishime Emmanuel, Uwamahoro Janviere, Ugirimbabazi Nadine, Bisengimana Yves, Igirimbabazi Annick, Irimaso Joyeux Gilbert, Kagaju Ange Rita, Mutware Justin, Mugisha Lionel, Bright 5 Singers.

I'M THE FUTURE

Bamwe mubatarabashije kurenga ijonjora rya mbere

Tubibutse ko aba 18 bakomeje bazongera guhatana ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018 ahazavamo abandi, abakomeje bakazongera guhatana tariki 22 Ukuboza 2018 mu gihe abazasimbuka uwo munsi ari bo bazashakishwamo abazegukana ibihembo. Umunyempano uzaba uwa mbere byitezwe ko azahembwa miliyoni 15 z'amanyarwanda mu gihe uwa kabiri azahembwa miliyoni 7 z'amanyarwanda.

REBA UKO ABAHATANAGA BITWAYE:

RUGIRA DIVIN

UWINGABIRE REBECCA

MUTIMUTUJE YVETTE

NIYITEGEKA YAYELI

OPPORTUNE CHASTIA

UMWIZA LILIANE

NIYITEGEKA YAYELI

MUBOGORA DESIRE

MUVANDIMWE RODRIGUES

IRADUKEJE GAEL MARIE

TUYISHIME EMMANUEL

UWAMAHORO JANVIERE

UWIMBABAZI NADINE

SPEED PERSON

IYAMUREMYE JACQUES

BISENGIMANA YVES

IRIMASO JOYEUX GILBERT

IGIRIMBABAZI ANNICK

IRAKARAMA LAURA GOODNESS

HABUMUGISHA PIERRE

MUGISHA LIONEL

MUTWARE JUSTIN

KAGAJU ANGE RITA

Turisegura ku basomyi bacu kuberako ibyuma byadutengushye tukabura amashusho y'abahanzi 3 aribo;The Bright 5 singers, Gisaka Empire na Gusenga Marie France.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kubwimana5 years ago
    Igihembo ni icya yayeli, tureke ama sentiments tugihe ugikwiriye.





Inyarwanda BACKGROUND