RFL
Kigali

I'M THE FUTURE: Mu mpera z'iki cyumweru aba mbere barasezererwa mu mwiherero

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 9:48
0


"I'm the future" ni irushanwa ryatangiye mu Rwanda muri Kamena 2017, riza gusubikwa nyuma yo kuzenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda hashakishwa abanyempano barimo uzatsindira miliyoni 15 ku muntu uzaritsinda. Kuri ubu ryamaze gusubukurwa, ndetse mu mpera z'iki cyumweru aba mbere mu batangiye umwiherero barasezererwa.



Ku wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018 ni bwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru cyo gutangaza ko nyuma y'igihe iri rushanwa risubitswe ryasubukuwe ndetse abahanzi bamaze gutoranywa bari bitabiriye bahise berekeza mu mwiherero watangiye ku wa mbere tariki 3 Ukuboza 2018, ukaba uri kubera muri Excella ku Kimironko.

Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzarangira tariki 29 Ukuboza 2018 ari wo munsi wa nyuma w'irushanwa mu birori bizabera muri Camp Kigali uzatsinda akegukana miliyoni 15 z'amanyarwanda mu gihe uwa kabiri azahabwa miliyoni 7. Aba bombi bazahabwa amasezerano y'imyaka ibiri bafashwa n'inzu ya Future Record.

I'M THE FUTURE

Kwinjira muri aya majonjora ni ubuntu keretse abashaka imyanya y'icyubahiro bisaba ko bazaba batumiwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018 muri Hotel des Mille collines hateganyijwe kubera ijonjora ry'ibanze aho abahanzi ba mbere bazasezererwa mu mwiherero cyane ko hategerejwe amajonjora atatu mbere y'uko umunsi wa nyuma w'iri rushanwa ugera.

Aha ni ho aba mbere bagomba gutaha nyuma y'ijonjora rizaba tariki 8 Ukuboza 2018, abandi bakazataha nyuma y'ijonjora rya kabiri tariki 15 Ukuboza 2018 ndetse n'irindi rizaba tariki 22 Ukuboza 2018. Aya majonjora yose azabera muri Hotel des mille collines mu gihe abazaba basigaye bazahurira ku munsi wa nyuma w'irushanwa uteganyijwe tariki 29 Ukuboza 2018 ari nabwo hazamenyekana utsinze mu birori bizabera muri Camp Kigali.

Muri aya majonjora ndetse n'umunsi wa nyuma w'irushanwa abahanzi bazaba banyura imbere y'abagize akanama nkemurampaka kazaba kayobowe n'umunya Kenya Judge Ian, Producer Nicolas ndetse na Tonzi bose bazaba bafatanya gutanga amanota ngo hamenyekane uwatsinze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND