RFL
Kigali

Ikote Michael Jackson yakoresheje mu 1987 ryashyizwe mu cyamunara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2018 12:54
0


Ikote rikoze mu ruhu rwirabura Michael Jackson yambaye bwa mbere mu gitaramo yakoze wenyine ryashyizwe mu cyamunara izaba mu Ugushyingo uyu mwaka. Biravugwa ko rishobora kuzagurwa agera ku madorali 100,000.



Julien ukuriye icyamunara ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko iri kote rya Jackson rikoze mu ruhu rwirabura ndetse rikagira n’ibara rya ‘Silver’ rihoraho. Yavuze ko ryakoreshejwe mu bitaramo byiswe ‘Bad’ uyu muhanzi yakoze hagati y’umwaka w’1987 n’1989.

Reuters yanditse ko iri kote rigizwe n’indumane nyinshi, ibifungo byinshi ndetse n’imashini nyinshi. Rizwi na benshi ugereranije n’iryo yakundaga kwambara rifite ibara ry’umukara n’umutuku yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Thriller’, ryo ryagurishijwe amadorali miliyoni 1.8 mu cyamunara yabaye mu 2011.

Image result for Michael Jackson’s ‘Bad’ tour jacket up for auction

Ikote rya Michael Jackson ryashyizwe mu cyamunara/ifoto:Internet

Jackson yari umwe mu byamamare witaga cyane ku myambarire kugeza apfuye mu 2009 aguye mu mujyi wa Los Angeles ku myaka 50. Abaganga bavuze ko yazize imiti myinshi yakoresheje irenze urugero.

Iri kote rizagurishwa n’abanyemari bo muri Texas ndetse na Milton Verret riri kumwe n’ibindi bintu birenga 100 byasizwe n’uyu munyamuziki. Uyu Verret asanzwe anafite irindi kote Jackson yifashishije ubwo yakoraga indirimbo ‘Thriller’.

Cyamunara izaba ku wa 10 Ugushyingo, uyu mwaka ibere ahitwa Hard Rock mu mujyi wa New York. Iyi cyamunara kandi izaba irimo gitari yakoreshejwe na Bob Dylan, Paul Mc Cartney, Eric Clapton, biravugwa ko izi gitari zishobora kuzagurishwa amadorali ari hagati ya 20,000 ndetse na 50,000.

Verret yavuze ko amwe mu mafaranga azava muri iyi cyamunara azakoreshwa mu bikorwa byo gufasha mu muziki bya Grammy Awards. Muri Mata uyu mwaka nabwo inkweto Michael Jackson yakoresheje mu myaka irenga 35 ishize zashyizwe mu cyamunara. Izi nkweto yazibyinanye mu 1983. Yazambaye ubwo yari mu myitozo y’igitaramo yiyerekanyemo mu mbyino izwi nka ‘moonwalk’.

Related image

Michael Jackson n'umucuranzi David Williams mu bitaramo bise 'Bad'/Ifoto: The National






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND