RFL
Kigali

Ikinya ya Bruce Melody ni yo yasoje 2017 iyoboye indirimbo zakunzwe kuri radiyo zitandukanye za hano mu Rwanda–URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/01/2018 10:59
0


Umwaka wa 2017 ni umwaka umaze iminsi mike urangiye, abanyarwanda ndetse n'abatuye Isi binjiye mu mwaka mushya wa 2018. Mu rwego rwo gushakisha indirimbo irangije umwaka ikunzwe cyane ku ma radiyo, Inyarwanda.com yegereye bamwe mu banyamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro baduha indirimbo basabwe cyane.



Muri iyi nkuru ariko ntabwo twabashije kubaza ama radiyo yose akorera mu Rwanda, gusa twegereye amaradiyo atanu. Twahisemo kubaza mu bakora ibiganiro kuri ayo maradiyo bagerageza no gufata umwanya wo gushaka indirimbo z’umwaka bagendeye kuzo abafana babo batoye cyangwa bakunze kubasaba cyane, aha twagerageje gushakisha indirimbo zasoje umwaka zikunzwe kuri Royal fm, Kiss Fm, Radio Rwanda, Radio Salus na Radio 10.

cyuzuzoCyuzuzo Jeanne D'Arc umunyamakuru wa Royal Fm na Epa Ndungutse umunyamakuru wa Radio Rwanda bamwe mu bo twifashishije muri iyi nkuru yacu

Nkuko twabitangarijwe na Cyuzuzo Jeanne D’Arc umunyamakuru wa Royal fm  ukora ikiganiro ‘The Royal Drive’ ngo bo izi ndirimbo yaduhaye bazitoye bagendeye ku zasabwe cyane, igihe zimaze zikunzwe n’indirimbo zakunzwe hanze zikagera no mu Rwanda. Epa Ndungutse umunyamakuru wa Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente we yabwiye Inyarwanda.com ko bahisemo izi ndirimbo bagendeye ku matora yakozwe n'abakunzi ba muzika binyuze ku buryo bari batanze bwo gutora.

Bruce MelodyIndirimbo Ikinya ya Bruce Melody yari iherutse kumuhesha igihembo nk'umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe muri 2017 kuri Radio na Tv10 

Mu minsi ishize, abakozi ba Radio 10 bahembye Bruce Melody nk’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe hano mu Rwanda, aba bari batangarije Inyarwanda.com ko amatora yabo yabereye ku mbuga nkoranyambaga bakabasha gusaba abakunzi babo gutora indirimbo eshanu za mbere zikunzwe mu Rwanda. Kiss Fm ho umunyamakuru waho Uncle Austin we yabwiye Inyarwanda.com ko izi ndirimbo zitondetse hagendewe ku kuntu abantu baba bazitoye. Mu gihe Radio Salus, Yves Rugira ukora ikiganiro cya Salus Top 10 nawe yabwiye Inyarwanda.com ko gutondeka izi ndirimbo bagendeye ku kuntu abafana b’umuziki bagiye bazitora.

DORE UKO INDIRIMBO ZAGIYE ZIKUNDWA KU MA RADIYO ANYURANYE YA HANO MU RWANDA:

TOP5 kuri Radio10

1.Ikinya by Bruce Melody

2.Kami by Kid Gaju ft The Ben

3.Slowly by Meddy

4.I’m Back by Jay C ft Bruce Melody

5.Thank You by Tom Close ft The Ben

TOP10 kuri Royal Fm

1.Ikinya Bruce Melody

2.Particula by Major Lazer ft Ice Prince,Jidenna,Nasty C

3.Shape of you by Ed Sheeran

4.Despacito by Luis Fonsi ft Daddy Yankee, JB

5.If by Davido

6.Wild Thoughts by Dj Khaled, Rihanna, Bryson Tyler

7.Zahabu by Charly na Nina

8.Fally by Davido

9.Love you die by Diamond ft Patoranking

10.Thank you by Tom Close ft The Ben

TOP 30 kuri Kiss Fm

1.Ikinya by Bruce Melody

2. Wild Thoughts by DJ Khaled ft. Rihanna, Bryson Tiller

3. I'M BACK by JAY C ft Bruce Melodie

4. Too Much by Jay Polly ft All Stars

5. Slowly by Meddy

6. Binkolera by Sheebah ft The Ben

7. Gutyo by Aime Bluestone Ft Uncle Austin

8. Gutamiiza by Radio & Weasel ft B2C

9. Mbozi za Malwa by  Bebe Cool ft Sauti Sol

10. Wabulila wa by Dj Pius

11. Why by Sintex

12. Fall by Davido

13. ENEKA by Diamond

14. KADAGE by Riderman

15. Special by Gabiro Guitar

16. Igikomere by Tom Close ft BullDog

17. Particula by Major Lazer & DJ Maphorisa ft Nasty C, Ice

18. KAMI by Kid Gaju ft. The Ben

19. MFATA by CHARLY & NINA

20. Despacito by Luis Fonsi & Daddy Yankee ft. Justin Bieber

21. INSPIRE by Nameless

22. Love Again by C4 Pedro feat Sauti Sol

23. Wankoze ku maso by Aime Uwimana

24. UJYA UNKUMBURA by Knowless

25. If by Davido

26. Nkuko Njya mbirota by Yverry

27. Dududu by Uncle Austin

28. Nipe by Urban Boys ft Ykee Benda

29. I miss you Artist Diamond Platnumz

30.Zahabu by Charly na Nina

TOP10 kuri Radio Rwanda

1. IKINYA BY BRUCE MELODIE

2. Thank you by Tom Close ft The Ben

3. SLOWLY BY MEDDY

4. HABIBI BY THE BEN

5. FACE TO FACE BY CHARLY&NINA

6. SINZIBAGIRWA BY ISRAEL MBONYI

7. TOO MUCH BY JAY POLLY FT ALL STARS

8. AMAHITAMO BY SOCIAL MULA

9. UJYA UNKUMBURA BY BUTERA KNOWLESS

10. BUCECE BY DREAM BOYZ

TOP10 kuri Radio Salus

1.Ikinya by Bruce Melody

2.Thank You by Tom Close ft The Ben

3.I’m Back by Jay C ft Bruce Melody

4.Kami by Kid Gaju ft The Ben

5.Slowly by Meddy

6.Igikomere by Tom Close ft Bull Dogg

7.Nipe by Urban Boys ft Ykee Benda

8.Arashotorana by Mico The Best

9.Zahabu by Charly na Nina

10.No Body by Oda Paccy

REBA HANO 'IKINYA' YA BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND