RFL
Kigali

Ikiganiro na Uwamahoro Claudette utegura Miss&Mister Rwanda wakumiriye urukundo-VIDEO+AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2018 22:53
2


Umukobwa witwa Claudette Uwamahoro wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda Belgique akaba anategura amarushanwa ya Miss&Mister Elegancy Rwanda, avuga ko imirimo akora atayifatanya no kwihebera umusore, ngo umusore ukunda gukora uwo yamutindaho mu ntekerezo ze zamuganisha kwambika impeta y’urudashira.



Amarushanwa Miss&Mister Elegancy Rwanda, ahatanyemo abakobwa n’abasore b’ibishongore. Ni ku nshuro ya kabiri ategurwa akabera i Kigali mu Rwanda. Yaherukaga kuba muri 2016, hacamo umwaka umwe (2017) iri rushanwa ritaba rigaruka muri uyu mwaka wa 2018.

Mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA, Uwamahoro Claudette yasobanuye byimbitse aho yakuye igitekerezo cyo gutangiza mu Rwanda, amarushanwa ya Miss&Mister Elegancy Rwanda. Mu buzima busanzwe, yabajijwe uko ahagaze mu rukundo, ibyiza yiyiziho n’ikibi kuri we n’ibindi byinshi.

Claudette yabayeho umunyamideli aza kuba abihagiritse, ubu abarizwa mu Bubiligi aho afite akazi(avuga ko akora utizi twinshi dutandukanye tumwinjiriza agatabutse buri munota). Avuga ko ubwo yahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda Belgique, byari byiza kuko cyari igikorwa gishyira imbere umuco nyarwanda nk’inzira yo guhuriza hamwe abenegihugu.

Claudette

Uwamahoro Claudette yabayeho umunyamideli

Claudette akomeza avuga ko yagiye muri icyo gikorwa agishyigikiye anafite intego y’uko nawe yazabikorera mu Rwanda agamije ko impano ziri mu rubyiruko zatezwa imbere. Ngo ntazi icyo yabuze kugira ngo yambikwe ikamba (Miss Rwanda Belgique) ariko ngo abo bari bahatanye bose bari beza kandi buri wese akwiye ikamba.

Ati “Simbizi abagize akanama nkemurampaka nyine baratoye hari harimo abakobwa beza n’abasore beza bose bari babikwiye..Umwanya nahawe nyine nari nywukwiye rwose narawishimiye cyane,”

Avuga ko ubwo yari mu irushanwa yari afite umushinga wo gutegura amarushanwa ya Miss&Mister Elegancy Rwanda. Ngo yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda Belgique yarabitangiye. Ati “Narabikoze njyamo mvuga nti ntinegukana iryo kamba bizama amahirwe yo gukomeza kurikora ndikore neza kuko urumva iyo ugize amahirwe ukagira ikamba ry’irushanwa ryo hanze biba byoroheje kugira ngo ugire icyo wakora mu gihugu cyawe,”

Ku bijyanye n’uko umwaka ushize wa 2017 aya marushanwa atabaye, yasubije ko hari ibyo basabaga atari yujuje, yiha igihe cy’umwaka kugira ngo ibintu abe yabishyize ku murongo. Mu ntego yihaye atangiza iri rushanwa harimo 'gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu’, harimo kandi guha amahirwe abahungu mu irushanwa ry’ubwiza kuko ngo yabonaga abakobwa aribo bashyizwe imbere mu marushanwa y’ubwiza ategurwa.

Yavuze ko badafite ibintu byinshi bagenderaho kugira ngo umukobwa cyangwa se umuhungu yemererwe guhatana muri iri rushanwa. Ahubwo ngo asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 25, kuba abyiyumvamo , kuba yakomeza mu irushanwa kugeza ku musozo, kuba wararangije amashuri yisumbuye(niyo utarasoza barakureka ugakomeza kwiga) nabyo bikwinjiza mu irushanwa.

Mu buzima busanzwe ngo ntamukunzi afite, si uko atamushaka ahubwo ngo afite ibintu byinshi ahugiyemo kuburyo atabona umwanya wo kumwitaho. Aseka cyane ati “Ubu njyewe ndi umuseribateri. Impamvu ndi umuseribateri rero ni uko nkunda gukora cyane.

Kubona umwanya wo kuba nagira urukundo rero biragoye cyane kuko ntabwo njya nicara. N’ubu ng’ubu urabona mba mvuye Belgique kuko ariho ntuye mvayo mfite akazi naza hano mu Rwanda nkaza mu kazi sinjya mbona umwana wo kuba naruhuka, mpora niruka nyine,"

Avuga ko umuhungu yakunda nawe akwiye kuba ari umukozi nka we, ati “Umuhungu nakunda akwiye kuba nawe ari umukozi nka njye,” Ngo yagiye ahura n’abo bahungu ariko ngo umwanya wabaye ikibazo, ati “Yeah hari abo twahuye ariko nyine kubera kubura umwanya biragorana."

Uwamahoro Claudette atangaza icyizere cy’uko aya marushanwa agiye gukomeza kuba buri mwaka. Miss Elegancy Rwanda 2018 na Mister Elegancy Rwanda 2018 bazamenyekane mu birori bikomeye bizaba tariki 08 Nzeri 2018.

AMAFOTO:

ibijyanye

Claudette ngo ibijyanye n'urukundo yabishyize kure

avuga ko

Uwamaoro

Uwamahoro Claudette niwe utegura amarushanwa ya Miss&Mister Elegancy Rwanda

yijeje

Yijeje abanyarwanda ko aya marushanwa agiye kuba ngarukamwaka

yavuze ku rukundo

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chris5 years ago
    Ati: ", byari byiza kuko cyari igikorwa gishyira imbere umuco nyarwanda nk’inzira yo guhuriza hamwe abenegihugu" Nonese we ko mbona yambaye kuriya ra? Umuco pe niwo wabaye urwotwazo. Nabanze nawe awugire. Ngo afite akazi kenshi hhhh! Amahirwe masa
  • Alain5 years ago
    @Chris nonese atubeshye ko afite office yirirwa mo? Hariya bakora akabonetse uwo munsi wenda akora ha2 cga 3 salon,Restaurant,Bar.





Inyarwanda BACKGROUND