RFL
Kigali

Ikiganiro na Pascal Bärtschi ukomoka mu gihugu cya ‘Switzerland’ umaze imyaka irenga 5 azenguruka isi anyonga igare kuri ubu uri mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:10/11/2017 11:18
0


Pascal Bärtschi yahereye urugendo rwe mu gace avukamo muri Switzerland, amaze kuzenguruka ibihugu birenga 45 akoresheje igare mu gihe kigera ku myaka itanu. Avuga ko intego ye ari ukuzenguruka isi areba uko abantu babayeho no kwiga umuco w’abaturage batandukanye.



Pascal Bärtschi, akomoka mu gihugu cya Switzerland yatangiye urugendo rwo kuzenguruka isi akoresheje igare tariki 03/11/2012 bivuze ko amaze imyaka igera mu itanu akora uru rugendo. Yanyonze iri gare rye (afata nk'umwana we yahimbye akazina ka 'Malbec') mu bibaya, ibikombe, imisozi miremire, imirambi, amashyamba n'ubutayu bwuzuye umucanga. 'Birumvikana nk’ibidashoboka ariko muri iki gihe amaze, Bärtschi yazengurutse hafi imigabane yose ahereye muri Switzerland mu cyaro avukamo cya Lucens kumanuka mu Butaliyani, Ubugereki, Turukiya, Ubushinwa, Ubuyapani, Philipines, Malayisia, Indonesia, Australia, USA, Canada, Mexiquo, Panama Argentina Brezil, Afurika y’epfo, Swaziland, Malawi, Mozambique, Lesotho, Tanzaniya no mu bindi bihugu kugera ubwo ageze mu Rwanda aho yageze tariki 8 Ugushyingo, 2017. Amaze kugenda ibirometero birenga ibihumbi mirongo cyenda (90,000Km) mu minsi 1832 (dukurikije iminsi yaramaze gukoresha umunsi tugirana ikiganiro). Uyu mugabo w’imyaka 37, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Inyarwanda.Com, yavuze ko kugira ngo afate iki cyemezo byamugoye kuko abo mu muryango we batabyifuzaga kuko bashakaga ko ababa hafi. Yagize ati:

 Mbere natekerezaga ko ikizakurikiraho ari ugushaka, nkagira umuryango. Natekerezaga ko ubuzima bworoshye, ariko uko nakomezaga kugira izi nzozi, numvishije nkwiye kuzigeraho, uko niko nafashe icyemezo cyo gusiga inyuma byose, urumva mu ntangiriro ntibyari byoroshye ariko kugira ngo ugere ku nzozi zawe rimwe na rimwe bisaba kwigomwa, ntago njya mbyicuza…

Pascal Bärtschi atangira urugendo rwe rwo kuzenguruka isi ku igare

Pascal Bärtschi ageze ahitwa Banff -BC muri Canada
Mu gutangira uru rugendo rusa n’urugoye, yari afite intego zo kuzenguruka ibihugu bitandukanye areba uko abantu babaho, umuco wabo no kwiga ibintu bishya.

Nari mfite izi nzozi zo kuzenguruka isi igihe kimwe, ngahura n’abantu batandukanye bafite imico itandukanye, nkiga isi uko iteye, ibibazo bihari, ibyiza bitandukanye. Igihe nuzuzaga imyaka 32, nibwo natangiye uru rugendo rwo kugera ku nzozi nari mfite, nafashe icyemezo cyo kubigeraho nkoresheje igare, iki nicyo cyemezo cyiza kiruta ibindi nafashe mu buzima bwanjye.- Pascal Bärtschi

Pascal Bärtschi ageze Nevada-USA

Ku gira ngo adakoresha amafaranga menshi, akenshi yirarira mu ihema agendana kandi akitekera….

Pascal Bärtschi ageze mu misozi anyonga igare rye

Pascal Bärtschi ku igare rye yise Malbec ageze California - USA 

Ku igare rye aba afitemo ibikapu birimo ihema, ibiryo, amazi, ibiryamirwa, ibyuma byo gukora igare,... Aha yari Sierra del Cocuy -Colombia

 Pascal Bärtschi ari ahitwa Ushuaïa-Argentina

Pascal Bärtschi ageze ku Kiyaga cya Titicaca muri BoliviaPascal Bärtschi ageze ku Kiyaga cya Titicaca muri Bolivia

Ibyo atazibagirwa mu rugendo rwe ku migabane yagezemo…

Mu bihugu 47 amaze kugeramo birimo n’u Rwanda, yahuye n’abantu bafite imico itandukanye, bavuga ururimi atumva ndetse banabayeho ubuzima atari amenyereye. Muri rusange avuga ko ahenshi agera ahasanga abantu beza, bafite urugwiro, imico myiza kandi bakamwakira. Ntiyibagirwa kandi ubugira neza bw’abantu bakusanya inkunga kugira ngo agere ku nzozi ze.

Buri gihe iyo abantu bambajije iki kibazo, mpita ntekereza icyambayeho aho hantu, nibuka igihe izuba ryandasiragaho ndi hejuru y’umusozi wa Kilimandjalo mu Buyapani, nyonga igare ku nkombe z’ikiyaga cya Titikaka muri Peru, muri Bolivia naho, ni ibintu bidasanzwe ntazibagirwa mu buzima bwanjye kuko nageze ku nzozi zanjye…  

Ku rundi ruhande ariko, iyo muganiriye ntaguhisha ko hari aho yageraga akagorwa n’imibereho, ubushyuhe, ubukonje no kuba akenshi amara igihe kinini aba mu ihema ku buryo hari igihe bamwibye akumva yabivamo.

Yego, byambayeho rimwe mu buzima muri iyi myaka itanu nkubwije ukuri kuko hari aho ngera bakanyiba. Binjiye mu cyumba cyanjye baranyiba, bantwara ikintu kuri njye natekerezaga ko ari icy’agaciro kurusha ibindi icyo gihe (wenda ubu ntikikiricyo), bantwaye ikarita (memory cards) zariho amafoto yanjye nari maze umwaka mbitse, icyo gihe byarambabaje numva nahagarika uru rugendo…urumva  ntago biba byoroshye, hari igihe ubukonje bugukubita ariko sinabihagarika.-Pascal Bärtschi 

Pascal Bärtschi yanyonze igare rye no mu rubura, aha yarageze muri Lesotho

Kugira ngo amare iyi myaka itanu, Pascal Bärtschi bimusaba kwiga zimwe mu ndimi zivugwa n’abaturage b’igihugu agezemo, kwitoza umuco wabo n’ibyo barya n’idini ryabo. Kubera ko atamara igihe kinini ariko mu bihugu ageramo Ku birebana n'amafaranga, avuga ko amaze gukoresha ibihumbi bitatu na magana atanu by'amadorari ya Amerika (3,500$) mu gukodesha aho arara no kugura ibiribwa. 

Kuri gahunda afite, nyuma yo kugera mu Rwanda, azakomereza Uganda, Kenya, Misiri, Libye akomeze asoreze urugendo rwe muri Switzerland aho yatangiriye. 

Amateka ya Pascal Bärtschi

Yavuze tariki 15/07/1980, avukira mu gace k’icyaro kitwa Lucens mu gihugu cya Switzeland. Avuga indimi neza Igifaransa, Icyongereza, Icyesipanyole n'Ikidage ari nazo ndimi avuga ko zivugwa mu bihugu byinshi, ntarashaka umugore. Yize ibirebana n’amashanyarazi, nta gihembo yatsindiye ku rwego mpuzamahanga.

 

Pascal Bärtschi ageze mu butayu bwa Atacama muri Chile

KANDA AHA UKURIKIRE IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA Pascal Bärtschi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND