RFL
Kigali

Ikiganiro na OM The King murumuna wa Neg G The General wiga mu ishuri rya muzika ku Nyundo-Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/03/2017 9:16
0


Mu minsi ishize mu ishuri rya muzika ku Nyundo habereye umuhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije amasomo yabo mu cyiciro cya mbere mu bya muzika. Mu bahasigaye umunyamakuru wa Inyarwanda yarabutswemo murumuna wa Neg G The General umwe mu banyeshuri biga aho maze aramwegera bagirana ikiganiro kigufi.



OM The King nkuko mu muziki yiyita ubusanzwe yitwa Mbabazi Ishimwe Olivier, uyu akaba ari murumuna wa Neg G The General umukurikira bwa gatatu dore ko hagati yabo harimo abandi bana babiri, uyu arushwa imyaka irindwi na Neg G The General,yiga muri Level 4 mu ishuri rya muzika ku Nyundo.

Ubwo yaririmbaga muri uyu muhango wo guha impamyabushobozi abarangije uyu musore yahawe amashyi n'abantu benshi. Kubera ukuntu yigaragaje, uyu musore usanzwe aririmba injyana ya Hip Hop ngo naza ku isoko ry’umurimo we asanga icyo azakora kinini ari ukwigisha abandi bana umuziki aho kugirira inyota kuba umu star.

Om The KingOM The King murumuna wa Neg G The General

OM The King abajijwe kuri Neg G The General yavuze ko ahari kandi akora akaba ahugiye cyane mu kwiga gucuranga no gukora indirimbo neza ku buryo bugezweho. Uyu musore yabajijwe  ku bivugwa kuri mukuru we ko yaba akoresha ibiyobyabwenge abyamaganira kure ahamya ko ntabyo azi ndetse ko ibyo ari ibyo abantu bavuga umuntu kandi bitabura ku muntu uzwi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA OM THE KING MURUMUNA WA NEG G THE GENERAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND