RFL
Kigali

Mike Karangwa arahamya ko Kaminuza y’u Rwanda igiye kongera kuba igicumbi cy’imyidagaduro mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2017 11:34
0


Abakurikiranaga imyidagaduro yo mu Rwanda mu myaka ishize baba abagabo bo guhamya ukuntu ibijyanye n’imyidagaduro byabarizwaga muri kaminuza y’u Rwanda i Huye, icyakora nanone mu myaka ya vuba banaba abagabo bo guhamya ko iyi kaminuza yasubiye cyane bikomeye. Magingo aya iyi kaminuza ngo igomba kwisubiza umwanya yahoranye.



Ibi byahamijwe na Mike Karangwa usigaye ari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda wemeye ko mu by'ukuri mu minsi yashize habayeho gusubira inyuma bitewe nuko habaye impinduka zikomeye muri kaminuza y’u Rwanda, icyakora avuga ko kuri ubu bamaze kwisuganya ubu igisigaye ari ukongera kwisubiza umwanya bahoranye mu bijyanye n’imyidagaduro, kaminuza y’u Rwanda ikongera kuba igicumbi cy’umuco na Siporo nk'uko byahoze.

Mike Karangwa utiyumvisha impamvu hari abategurira ibitaramo mu tubari yatanze umuti ku bahanzi n'abategura ibitaramo-VIDEOMike Karangwa ubwo yari yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru gitegura igitaramo cya Charly na Nina

Abajijwe icyo aheraho abyemeza yatangaje ko kuri ubu kaminuza y’u Rwanda ifite ibyumba by’imyidagaduro binyuranye kandi byiza muri Camp Kigali ahari kubera ibitaramo binyuranye kandi bikomeye, aha hakaba harimo n’igiherutse kuhabera cya Charly na Nina ari nacyo Mike Karangwa yashingiyeho ahamya ko ku bwe gitanga icyizere cy'uko kaminuza y’u Rwanda ishobora kongera kuba igicumbi cy’umuco na siporo.

Mike Karangwa yatangaje ko muri Camp Kigali hari amahema arimo ibyumba byinshi by’imyidagaduro ku buryo yizeye ko byinshi mu bitaramo bikomeye bigiye kujya bibera muri aya mahema ya Kaminuza y’u Rwanda abarizwa muri Camp Kigali cyane ko n’uburyo bwo kuyahabwa ku bahanzi ndetse n’abandi bategura ibitaramo bworoshye cyane.

Mike Karangwa ni umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'umwe mu bagize amahirwe yo kwamamarira muri iyi kaminuza cyane ko yabaye umunyamakuru w'icyamamare kuri Radio Salus isanzwe ari iya kaminuza y'u Rwanda ikoraho abanyeshuri bayo baba bimenyereza umwuga. Mike Karangwa yabaye umunyamakuru ukomeye mu bindi bitangazamakuru nyuma aza gusa n'ubivuyemo gato yerekeza muri Kaminuza y'u Rwanda nk'umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya kaminuza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MIKE KARANGWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND