RFL
Kigali

MC Tino yatangaje ko atazongera kuba umushyushyarugamba muri PGGSS –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/10/2017 11:22
0


MC Tino, ni umwe mu bashyushyarugamba bamenyerewe hano mu Rwanda ariko aka kazi agafatnya n'ubuhanzi (ari mu itsinda rya TBB)



Mu kiganiro MC Tino  yahaye Inyarwanda.Com, yabajijwe ibibazo ku ngingo zinyuranye. Yabwiye umunyamakuru ko yabaye afashe icyemezo cyo guhagarika kuba umushyushyarugamba mu bitaramo bya Guma Guma ahubwo agashyira imbaraga mu buhanzi bwe kuko byamufasha kuzajya muri PGGSS atari MC ahubwo ari umuhanzi uhatanira kwegukana iri rushanwa. Ibi ngo biramusaba gukora cyane akazajyayo afite indirimbo zikunzwe n'abafana.

MC TINOMC TINO mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya 'Ibanga'

Mc Tino usanzwe uzwiho kugira amashyengo yabajijwe udushya yibuka yakoze dukomeye mu buzima maze uyu muhanzi atangaza ko igikomeye yibuka ari uko yigeze gucunga iwabo batetse maze we aho gushyira umunyu mu biryo agashyiramo isukari ndetse ngo yigeze yigeze kubeshya abantu ko agiye gukora ubukwe kugira ngo bamutwerere

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO MC TINO YAHAYE INYARWANDA.COM

UMVA HANO INDIRIMBO MC TINO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE YISE 'IBANGA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND