RFL
Kigali

Ikiganiro na Dj Adamz kuri ubu wabonye radiyo akorera muri Kenya. Ese muzika nyarwanda ihagaze gute hariya?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2017 14:03
3


Mukara Aboubakar cyangwa DJ Adamz nk'uko yamamaye ku maradiyo yitwa, kuri ubu uyu mugabo wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ibiganiro yakoraga ntakibarizwa mu Rwanda yamaze guhagarika akazi yakoreraga mu Rwanda aho kuri ubu yamaze kubona Radiyo asigaye akorera yo mu gihugu cya Kenya.



Uyu mugabo amaze iminsi ari mu Rwanda aho avuga ko yari yaje mu rugendo rusanzwe rwo gutembera gusa akanahura n’inshuti ze zatangiye ari abafana be bagakora itsinda rihurira kuri whatsapp, nyuma aba bakaba barabaye inshuti ku buryo buri mwaka bagira umunsi bahuriraho. Dj Adamz yabwiye Inyarwanda.com ko yaje mu Rwanda kubera iyo gahunda yo guhura n’inshuti ze, aba bakaba barahuye tariki 15 Ukwakira 2017.

Muri iki kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Dj Adamz twamubajije uko abayeho muri Kenya n’icyo ari kuhakora maze uyu mugabo ahita atangaza ko muri Kenya ari iwabo cyane ko ariho yakuriye akahiga amashuri ye abanza ndetse n’ayisumbuye kuba rero yahaba asanga ari nk'uko yaba ari mu Rwanda, Dj Adamz yahamije ko ari muri Kenya aho akora kuri Radio ya Maisha Fm.

dj adamzDJ Adamz yaje mu Rwanda guhura n'abahoze ari abafana be ubu basigaye ari inshuti ze zihuriye mu kitwa 'The Adamz Cool Family'

Iyi radiyo Dj Adamz akorera nawe yemera ko ari nshya muri Kenya itarakomera ariko agahamya ko Imana nimufasha azatera imbere akajya no kuma radiyo akomeye. Abajijwe impamvu yavuye mu Rwanda Adamz yatangaje ko yahavuye kuko yabonaga ibyo akora bidahabwa agaciro kangana nibyo akora bityo agahitamo kujya gushakishiriza ahandi.

Twifuje kumenya uko umuziki nyarwanda uhagaze muri Kenya tubikuye kuri Dj Adamz nk’umunyarwanda ukurikiranira hafi muzika ariko uba muri Kenya maze uyu mugabo ubusanzwe udakunze kuripfana abwira umunyamakuru ko muri Kenya nta muhanzi w’umunyarwanda bazi uretse  korali ya Ambassadors iyi ngo niyo gusa bazi. Icyakora yongeraho ko indirimbo y’umunyarwanda bakinaga mu minsi ishize ari ‘Agatako’ ya Dj Pius na Jose Chameleone gusa amaradiyo ya hariya bayicuranga bakavuga ko ari iya Chameleone.

dj adamzDj Adamz muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yitegura gusubira muri Kenya gukomeza akazi

Uyu mugabo avuga ko impamvu nta muhanzi wo mu Rwanda ucurangwa cyangwa unazwi muri Kenya ari uko ntamuntu wagezagayo ibihangano by’abanyarwanda. Icyakora nyuma y’ibi bikaba ari uko benshi mu bahanzi b’abanyarwanda batagira ibihangano by’umwimerere bituma bacurangwa ku rwego mpuzamahanga nk’abanyarwanda. Icyakora avuga ko ubu abakora ibihangano by’umwimerere azagerageza kubafasha kubigeza muri Kenya icyakora nanone bikazagora abo we yita abaswa.

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ ADAMZ

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kagibwami ommy6 years ago
    rekana numuswera wuzuye ibwiyemezi cyane ngo yagiye aho ibyo akora byubahwa ibihe se uwo mu dage yavuye mu rda atarazimye , ngo impamv kenya badakina abanya rda ngo nuko nta mwimerere wa ba nya rda none se aho kuri za trace tv ....nandi ma chanel akomeye akina indirimbo nya rda nuko kenya aribo bazi kumenya umuziki ugezweho ?ese abo baswera kimwe nae badakina umuziki wacu ubundi bo ninde ubazi ?cg ubundi mu rda ho ninde uzi umuhanzi wabo baswa ngo ni abanya kenya ?ntibanakamenye abanya rda ntabyo tubasabye kk natwe ntabo tuzi nae jya adamuz jya gukubitirwa yo kuririrwa yo ni nzara ntukazakine abanya rda kk ntabyo banagusabye. icyo mbona nuko turi gutera imbere kd nakure tuzagera yo..
  • 6 years ago
    njye MBA Kenya Nairobi rwose aho bita moi avenue numva radio nkurikira TV cyane knowless indirimbo ze zirakinwa kuma TV atandukanye abakobwa bitwa,charly na nina uretse nokuri radio ahantu henshi uhasanga indirimbo zabo umuhungu Mwiza Meddy indirimbo ze zirakinwa cyane kumaradio adamuz kuvakera uriyemera kdi urasebanya icyo sikinyabupfura kiranga umuntu wumugabo kbs kuko sinakwita umunyarwanda ugenda udusebya
  • pato6 years ago
    DJ Adams turakwemera komerezaho abakurwanta bareke





Inyarwanda BACKGROUND