RFL
Kigali

Ikiganiro n’umunyarwandakazi Aline Ruseka uzwiho gutegura ibitaramo by’ibyamamare muri Amerika, ngo utahiwe ni Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/05/2018 10:22
0


Muri iyi minsi abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kunyurwa n’ibitaramo binyuranye by’abahanzi b’ibyamamare cyane ba hano mu Rwanda. Umwe mu banyarwandakazi biyemeje gushora amafaranga yabo mu gutegura ibitaramo yitwa Aline Ruseka akaba ari we kuri ubu tugiye kubaganiririza muri iyi nkuru yacu.



Aline Ruseka ubusanzwe ni umunyarwandakazi ariko wavukiye i Goma mu mwaka wa 1996, uyu akaba yaragarutse mu Rwanda igihe yari afite umwaka umwe gusa. Amaze kugira imyaka cumi n’ibiri yaje kujyana n’umuruango we muri Ethiopia icyo gihe hari muri 2008. Muri Ethiopia yahavuye muri 2015 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kugeza magingo aya.

Aline Aline Ruseka

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Aline Ruseka yadutangarije ko kubera ukuntu akunda muzika ndetse n’imyidagaduro muri rusange yahisemo ko amafaranga akura mu kandi kazi akora muri Amerika azajya ayashora mu muziki, icyakora kuko ataririmba we asanga icyiza ari uko yajya ategura ibitaramo ndetse agafasha n'abahanzi by’umwihariko b’iwabo mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo.

Uyu mukobwa uzwiho gutegura ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yasanze aka nako ari akazi kandi kamufasha kubaho ndetse neza. Yagize ati” Ni ibintu byiza nkora nishimiye ariko kandi biranunguka ku buryo amafaranga yo aboneka.” Tubibutse ko uyu mukobwa ari we ukunze gutegura ibitaramo birimo icyo yateguriye Meddy i Kentuky, icyo yateguriye Emmy i Dayton n’ibindi binyuranye yagiye ategura.

Aline

Aline Ruseka ari mubari gutegura igitaramo cya Diamond

Uyu mukobwa kuri ubu uri mu bari gutegura igitaramo cya Diamond i Columbus kizaba tariki 30 Kamena 2018 yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko buri gihe ahora yifuza gufasha abahanzi b’abanyarwanda kumenyakanisha ibihangano byabo ndetse banishimana n'abafana babo bityo ngo mu minsi iri imbere ari gutekereza uko yajya ategura ibitaramo by’abahanzi bo mu Rwanda bakajya gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ngo bamwe bo banatangiye ibiganiro ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugira abo atangira kujyana gukora ibitaramo mu mijyi imwe n’imwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND