RFL
Kigali

Ikiganiro n’abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/01/2018 9:48
0


Mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo abategura Miss Rwanda bari bageze mu karere ka Rubavu aho bashakishaga abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa batandatu muri barindwi bari bitabiriye iri rushanwa ni bo bakomeje muri Miss Rwanda 2018.



Nyuma yuko batoye aba bakobwa Inyarwanda.com twaganiriye nabo umwe ku wundi tubabaza uko bakiriye kuba bakomeje muri iri rushanwa ndetse n’icyo bafata nk’iturufu yabafashije gukomeza yewe n’ibyo bateganya kongeramo imbaraga dore ko irushanwa rikomeje.

Tubibutse ko abakobwa bakomeje bahagarariye Intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2018 ari;Uwimbabazi Aliance, Gacukuzi Belyse, Neema Nina, Iradukunda Liliane, Isimbi Chanelle na Uwase Fiona. 

Miss Rwanda 2018Abahatanaga uko ari barindwi

Mu mpera z’iki cyumweru turimo ni ukuvuga tariki 20 Mutarama 2018 iri rushanwa rirakomereza mu ntara y’Amajyepfo ho mu karere ka Huye mu gihe bukeye bwaho tariki 21 Mutarama 2018 abahatana bakomereza mu karere ka Kayonza bashakisha abahatanira guhagararira intara y’Uburasirazuba.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE N'ABAKOBWA BAHAGARARIYE INTARA Y'UBURENGERAZUBA MURI MISS RWANDA 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND