RFL
Kigali

Amateka ya Sinach ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika muri Gospel utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Pasika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/03/2018 16:38
2


Osinachi Kalu Joseph uzwi cyane nka Sinach mu muziki agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP (East African Promoters). Muri iyi nkuru Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amateka ya Sinach ufatwa nk'umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel.



Sinach aherutse kwemeza ko yiteguye kwitabira igitaramo cya Pasika yatumiwemo mu Rwanda na Patient Bizimana. Azaza mu Rwanda azanye n'itsinda ry'abantu 13. Ibi byatumye tubashakira amateka ye. Ubusanzwe amazina ye ni Osinachi Kalu akaba azwi cyane nka Sinach mu muziki uhimbaza Imana. Ku mazina ye akunda kongeraho Joseph izina ry'umugabo we.

Sinach ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) mu itorero abarizwamo rya Christ Embassy Church. Sinach ari mu bahanzi mbarwa b'abanyafrika bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane ku mugabane wa Amerika ndetse n'i Burayi. Muri Afrika ho afatwa nk'umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika.

Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza n'ibindi. Usibye kuba ari umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel, magingo aya, Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wa Gospel ukize kurusha abandi muri Nigeria aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni imwe y'amadorali ya Amerika nk'uko tubikesha ikinyamakuru Austinemedia.

Indirimbo za Sinach zikunzwe cyane ku isi

Amaze gukora album 8. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 33, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive', 'Chapter One', 'I’m Blessed', 'Shout it Loud', 'From Glory to Glory', 'Sinach at Christmas', 'Sinach Live in Concert' n'izindi. 

Image result for Sinach artist news

Sinach utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya Patient kizaba kuri Pasika

Kuri ubu Sinach akunzwe cyane mu ndirimbo 'I know Who I am'. Tariki 30 Werurwe 1977 ni bwo Sinach yabonye izuba avukira i Lagos muri Nigeria igihugu atuyemo kugeza n'uyu munsi aho atuye muri Leta ya Ebonyi. Kugeza ubu Sinach afite imyaka 40 y'amavuko, gusa azuzuza imyaka 41 y'amavuko ejo bundi tariki 30 Werurwe 2018 habura umunsi umwe agataramana n'abanyarwanda kuri Pasika mu gitaramo kizaba tariki 1 Mata 2018.

Yahisemo gukoresha izina 'Sinach' arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n'uko 'Sinach' ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w'umukobwa wa kabiri mu muryango w'abana barindwi. Tariki 28/6/2014 ni bwo yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church. Kugeza ubu bamaranye imyaka ine babana nk'umugabo n'umugore.

Sinach

Sinach hamwe n'umugabo we Pastor Joe Egbu 

N'ubwo ari umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (ubugenge) muri kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria. Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Impano ye yo kuririmba yavumbuwe na Pastor Chris Oyakhilome

Pastor Chris Oyakhilome, umushumba mukuru w'itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza kugeza uyu munsi, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira umuyobozi mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu mwaka w'1987. Sinach abarizwa muri 'Label' yitwa World Music Ministry ahuriramo n'abandi bahanzi ba Gospel barimo Frank Edward na Ada Ehi.

Sinach amaze guhabwa ibihembo byinshi cyane mu muziki

Sinach umaze kwandika indirimbo zisaga 200 amaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu mwaka wa 2008, indirimbo ye 'This is your season' yabaye indirimbo nziza y'umwaka. Mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2011 ni bwo Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards. Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w'umuhanga mu ijwi muri Afrika y'Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.

Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w'umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu mwaka wa 2013, Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year), ahabwa nanone igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka (Best Song of the Year) ndetse n'icy'Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards.

Sinach

Sinach ni umuhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika

Muri 2016, Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards. Mu mwaka wa 2016 yahawe igihembo gikomeye cya 'Song Writer of the Decade Award' mu irushanwa LIMA Awards nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zaririmbwe mu bihugu byinshi ndetse zigahindurwa mu ndimi zitandukanye ku migabane yose y'isi. Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk'umuhanzi w'umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga. 

Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk'umuhanzi witwaye neza muri Afrika y'Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) mu irushanwa ryo muri Kenya rya Groove Awards. Sinach yashyizwe na YNaija ku rutonde rw'abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 most influential Christians in Nigeria.). Uru rutonde yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b'ibirangirire muri Afrika.

Patient Bizimana watumiye icyamamare Sinach ni muntu ki ?

Patient Bizimana watumiye Sinach, ni umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy'igitondo, Ndanyuzwe, Amagambo yanjye n'izindi. Ni umuhanzi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration church Masoro. Buri mwaka kuri Pasika, Patient Bizimana akora igitaramo gikomeye cya Pasika cyizwi ku izina rya Easter Celebration Concert. Ni igitaramo kitabirwa n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel bagahurira hamwe bakizihiza Pasika umunsi ukomeye ku bakristo. Igitaramo cy'uyu mwaka wa 2018 kizaba tariki ya 1 Mata, giteye benshi amatsiko na cyane ko cyatumiwemo icyamamare Sinach.

Sinach yemeje ko azaza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Patient Bizimana, amakuru yose kuri iki gitaramo

Bubu na Patient ubwo batangarizaga itangazamakuru byinshi kuri iki gitaramo cya Pasika

Abahanzi ba Gospel bakomeye hano mu Rwanda baherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ari ishema rikomeye kuri Gospel kuba Sinach agiye kuza mu Rwanda by'akarusho kuri Pasika. Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo 2:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach

Amatike y'iki gitaramo cya Pasika wayasanga ku nsengero zitandukanye nka CLA Nyarutarama, ERC Masoro, ERC Kimisagara, Zion Temple mu Gatenga, Foursquare Gospel church Kimironko, Mavuno church, Women Foundation Ministries ku Kimihurura, Bethesaid Holy church mu Gakinjiro ka Gosozi, New Life Bible church ku Kicukiro ndetse no kuri Omega church i Kagugu. Amatike wayasanga kandi kuri Supermarkets zikurikira: Simba Supermarkets na Woodland Supermarkets (Nyarutarama). Ushobora kandi kugura amatike kuri interineti aho wayagura unyuze kuri food.jumia.rw (bakayikugezaho ku buntu) no ku rubuga www.akokanya.com.

Image result for Umuhanzi PATIENT BIZIMANA INYARWANDA

Patient Bizimana watumiye Sinach mu Rwanda

Patient Bizimana

Aho wakura itike ikwinjiza mu gitaramo cyatumiwemo Sinach

UMVA HANO 'IKIMENYETSO' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

Reba hano Wonderful Father indirimbo nshya ya Sinach

REBA HANO I KNOW WHO I AM YA SINACH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Urugwiro6 years ago
    Nibyiza ubwo mwatangiye gutumira abantu bazima, Rose Muhando nukumuha agaciro gake yasuzuguye abamutumiye inshuro nyinshi
  • Bizimana6 years ago
    Ni byiza yuko aje mu Rwanda.Ariko bajye bibuka ko Yesu yadusabye "gukorera imana ku buntu" nkuko dusoma muli matayo 10,umurongo wa 8.Tekereza ibifaranga bazakuramo niba bazaca abantu 200 000 Frw;10 000 fRW na 3000 Frw muli stade ijyamo abantu 25 000 !!! Rwose bene ibi ntabwo biba ari indirimbo z'imana,ahubwo ni uburyo bwo kwishakira amafaranga,bikitirirwa imana.Ese muzi uko imana ibifata? Ntabwo bene ibi ibyemera.Kuko biba bigamije inyungu bwite (personal interests).Niyo mpamvu muli matayo 15,umurongo wa 9,imana ivuga ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,imitima yabo iri ahandi".Umutima wabo uba utekereza ifaranga bazakuramo.Ni kimwe n'izi nsengero.Nazo ni ifaranga baba bashaka,bikirirwa gusenga imana. Target iba ari ifaranga,bikitirirwa imana.





Inyarwanda BACKGROUND