RFL
Kigali

Ikibazo cy’ubuzima abana b’impanga ba Beyonce na Jay-Z bavukanye cyamenyekanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/06/2017 15:26
0


Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka umwana w’umukobwa n’umuhungu kuwa mbere tariki 12 Kamena 2017 mu bitaro biherereye mu mujyi wa Los Angeles. Aba bana bavukanye ikibazo cy’ubuzima kitatangajwe, gusa ubu cyamaze kumenyekana.



Kugeza ubu aba bana b’impanga bamaze icyumweru n’iminsi ibiri mu bitaro kubera akabazo k’ubuzima bavukanye ko kuvuka igihe kitaragera ni ukuvuga badashyitse. Ibi ni ibivugwa n’inshuti za hafi z’umuryango wa Beyonce na Jay-Z.

Beyonce wibarutse impanga akaba akiri mu bitaro nyuma y’icyumweru

Nk’uko bitangazwa n’urubuga TMZ narwo rwemeza aya makuru, ruvuga ko inshuti z’uyu muryango zavuze ko aba bana bavutse bataramara amezi icyenda mu nda ya nyina kuko Beyonce yatangaje ko atwite kuwa 1 Gashyantare 2017, bityo abaganga babakurikirana bagahitamo kubashyira munsi y’amatara yifashishwa kwa muganga asanzwe afasha abana bavutse badashyitse.

Urumuri rw’aya matara ruzafasha kugabanya ikigero kiri hejuru cya ‘bilirubin’ kiri mu maraso y’aba bana kugira ngo babashe kubaho bisanzwe. Iki kinyamakuru cyongeyeho ko aba bana bazakira nta kabuza kuko ibi ari ibibazo bisanzwe.

Beyonce mu gihe yari atwite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND