RFL
Kigali

Ikamyo y’ibyuma bya muzika bigendanwa The Mane yakoreshereje i Kampala irabura iminsi mbarwa ngo irangire-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 8:56
1


Muri iyi minsi bamwe mu bayobozi b’inzu ifasha abahanzi ya The Mane kuri ubu ifite Safi Madiba, Queen Cha na Marina bari kubarizwa muri Uganda aha bagiye kurangiza imirimo yo gukora ikamyo irimo ibyuma bya muzika cyane ko icyifuzo cy'aba ari uko bajya bifashisha iyo modoka mu bitaramo bya hato na hato by’abahanzi bo muri The Mane.



Mu kiganiro n'umwe mu bayobozi ba The Mane bahagarariye imirimo y’ikorwa ry’iyi modoka yahamirije Inyarwanda.com amakuru ko iyi modoka yenda kurangira ndetse ahamya ko izaba yabonetse mu gihe cy’iminsi mike, akaba ari ikamyo izafasha abahanzi bo muri The Mane mu gihe bazaba bari mu bitaramo byabo bwite bitabaye ngombwa ko bakodesha ibyuma kugira ngo bakore igitaramo.

Iyi modoka yamaze kuzura irimo ibyuma byose bya muzika ndetse n’imashini itanga amashanyarazi icyakora kugeza ubu bakaba banze gutangaza umubare w’amafaranga w'iyi modoka. Usibye kuba iyi modoka izafasha abahanzi bo muri The Mane ngo ni n'ikamyo izafasha abahanzi bose muri rusange cyane ko igihe izaba yamaze kugera mu Rwanda buri muhanzi uzaba afite igitaramo azaba yayitabaza bitabaye ngombwa ko ahendwa no kwimura ibyuma kandi wenda igitaramo agiye gukora kidasaba ibyuma byahuruza imbaga n'ubwo ngo iyi kamyo nayo izaba irimo ibyuma bya karahabutaka mu kudunda imiziki.

The ManeThe ManeImbere n'inyuma h'iyi modokaThe Mane

Bari kuyikoraho imirimo ya nyuma

The ManeMoteri izajya itanga amashanyarazi bayizanye ari nshyathe maneIbikarito byavuyemo bimwe mu byuma bya muzika biri muri iyi modokaThe ManeThe ManeIyi modoka iragera mu Rwanda vuba cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    The mane on top





Inyarwanda BACKGROUND