RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 5, Ijwi rya Croidja ryumvikanye mu ndirimbo 'Ntagikuba' Just Family yashyize hanze-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2018 12:54
0


Umunyamuziki Kibikiratorwa Radjabu wamenyekanye cyane mu itsinda rya Just Family ku izina rya Croidja idafari rye yarigeretse kuya bagenzi be Bahati na Jimmy bakora indirimbo bise “Ntagikuba” mu buryo bw’amajwi n’amashusho.



Itsinda rya Just Family ryashinzwe rigizwe na Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Umwe yagiye yiyomora kuri bagenzi ku mpamvu buri wese yitaga ize. Iri tsinda ryaje gusigarana Jimmy na Bahati, baza kongeramo Chris wabafashije mu irushanwa rya Primus Guma Guma riheruka ari nako nawe ntiyamazemo kabiri.

Kuwa 30 Kanama 2018 Croidja wari umaze imyaka itanu yibera i mahanga yageze mu Rwanda abwira INYARWANDA ko agiye guhita asubira muri Just Family.Yavuze ko yishimiye kugaruka mu itsinda yahibibikaniye anatangaza ko icyo yifuza ari uko Just Family yakongera gusubira mu matsinda ayoboye umuziki w'u Rwanda.

Image result for itsinda rya Just Family

Just Family bashyize hanze indirimbo bise "Ntagikuba"

Kuri ubu ijwi rya Croidja ryongeye kumvikana mu bihangano by’itsinda rya Just Family. Aba basore bahuje imbaraga bakora indirimbo bise « Ntagikuba » yumvikana mu ndimi nk’Igiswahili, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo nka « Fata telefone soma ubutumwa bugufi ntagikuba cyacitse…Njye sinicyeka, ibyo mumvuga, ibyo munyeka…Ntabwo muzi aho navuye navukiye i Kigali mu murwa.. »

Iyi ndirimbo yakorewe muri Urban Record, amajwi yayo yatunganyijwe na Holy beat, ifatwa ry’amashusho ryayobowe na Mici.

Just Family ni itsinda rikomeye ryakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zinacurangwa henshi nka: “Hummer” bahuriyemo na Bull Dog, “Single Boy”, “Nashyiriyemo”, “Bindimo” yatumbagije izina ryabo kugeza kuri “Nyorohereza” bakoranye na Jay Polly igakomeza izina ryabo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTAGIKUBA" BY JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND