Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kigali ahahoze ari muri ETO Kicukiro ubu hitwa IPRC Kigali, habereye ibirori byo kumurika imodoka na moto zidasanzwe ziri mu Rwanda. Mu bazanye izi modoka na moto hari abagiye bahembwa nk'abafite izirusha izindi ubwiza muri iri serukiramuco ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda.
Muri iri serukiramuco rya Shyushya Festival ribaye bwa mbere mu Rwanda, abafite ubuhanga mu guserebekesha imodoka na moto bakanyujijeho berekana umwihariko w’ibinyabiziga baserukanye, bugorobye buri wese yacanye amatara abitabiriye batangira umuziki mu birori byasusurukijwe n’abavanga umuziki barimo Dj Mupenzi, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Band ya Mutsari na Lion Imanzi ndetse na Yvan Buravan .
“Shyuha Festival Edition 1” yasojwe hashimirwa abagaragaje ibinyabiziga byihariye kurusha ibindi, mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni uwitwa Cedric Abura wari waserukanye moto ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw. Mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni umuyobozi w’inzu itunganya muzika hano mu Rwanda ‘Kiwundo Entertainment’uzwi nka Kiwundo Richard wazanye imodoka esheshatu za Cadillac, aba bose bakaba barambitswe imidari na Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Mukasa Jean Marie umwe mu bateguye iki gikorwa akaba n’umuyobozi wa New Level yabwiye Inyarwanda.com ko bakomeje gutekereza ukuntu iki gikorwa cyaba ngarukamwaka cyane ko ari ubwa mbere cyari kibaye.
Abateguye iki gikorwaIki gikorwa kitabiriwe bikomeyeIbyishimo byari byoseShaddyboo watanze imidari ubwo yinjiraga ahabereye ibiroriZimwe mu modoka zitabiriye iri murikwa
Yvan Buravan yataramiye abari aho
Moto ya miliyoni 38 ni yo yegukanye igihemboShaddyBoo ni we wambitse imidari abazanye ibinyabiziga byihariye
TANGA IGITECYEREZO