RFL
Kigali

Igor Mabano umu producer muri Kina Music akaba n'umucuranzi w’ingoma yasohoye indirimbo nshya yise 'Iyo utegereza'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2018 9:32
1


Igor Mabano ni umusore wize mu ishuri rya muzika uyu wavuye kwiga agacyura ubuhanga bukomeye mu gucuranga ingoma, kuri ubu ni umwe mu batunganya indirimbo muri studio ya Kina Music, uyu muhanzi iyi mirimo yindi akora ayifatanya no gukora muzika ku giti cye kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘iyo utegereza’.



Iyo utegereza ni indirimbo nshya ya Igor Mabano iyi ikaba iya kabiri ashyize hanze nyuma yo kuva ku ishuri rya muzika ku Nyundo, iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y’umusore wicuza kuba umukobwa yaramutaye mu gihe bari bakiri mu bukene ariko igihe kikagera umusore akabona ubushobozi, bityo arinaho ahera yicuza avuga ati “iyo utegereza”.

Igor MabanoIgor Mabano umucuranzi kabuhariwe w'ingoma

Iyi ndirimbo nshya ya Mabano Igor wamamaye yasohotse mu gihe we yitangarije ko amashusho yayo nayo ari mu nzira cyane ko ubu ariwo mushinga ukurikiye. Uyu muhanzi ni umucuranzi ukomeye w’ingoma usanzwe ucurangira benshi bahanzi b’ibyamamare bataramira hano mu Rwanda. Uretse iki ariko uyu muhanzi asanzwe anatunganya indirimbo muri studio ya Kina Music.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA ‘IYO UTEGEREZA’ YA IGOR MABANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sabath5 years ago
    Arabizi kbsa iyi ndirimbo ninziza cyane yarabyize p!!!!crge muvandimwe!





Inyarwanda BACKGROUND