RFL
Kigali

IGITEKEREZO: 'Safi ntakwiye guterwa ubwoba n'ibivugwa kuri Niyonizera Judith basezeranye?'

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/10/2017 9:22
5


Ubutumwa bwa Rick Hilton, buburira Safi ko atitonze nawe umugore we yazamukina imitwe kuko hari n'abandi yabikoze.... Uyu Hilton avuga ko Judith (umugore wa Safi) hari n'abandi bazungu yatandukanye nabo muri Canada kandi ko hari amanyanga yakoze ngo abone icyangombwa cyo kuba muri Canada....



Iki cyumweru, ntawashidikanya ko inkuru y'ubutumwa bwoherejwe na Rick Hilton, yabaye 'ikimenamutwe' kuri Judith Niyonizera na Niyibikora Safi 'Madiba. Aba bombi bari bakibereye mu kwezi kwa buki nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko tariki 1 Ukwakira. Kidobya y'ibyishimo yabaye ubutumwa bwa Rick Hilton wakanze rimwe gusa (just a click) maze ubutumwa bwa email bugakwirakwira ku banyamakuru ba hano mu Rwanda, we yibereye muri Canada. Niko bigenda ubusanzwe iyo wabaye icyamamare cyangwa uri inshuti n'icyamamare kuko mu kanya nk'ako guhumbya, ku mbugankoranyambaga hari hakwirakwiye amafoto ya 'Judith' arimo n'agaragaza ubwambure bwe. Uko niko abantu bari bacitse ururondogoro bavuga bati ariko se ubundi ibyo uyu muzungu 'Hilton' avuga twabyemezwa n'iki? Abandi bati ariko se kuba nyamukobwa yaratandukanye n'uyu 'musaza' ni ngombwa ko amwandagaza bene aka kageni? Impaka zabaga ari ndende ku mbuga nkoranyambaga kuko hari n'abatariyumvishaka impamvu Hilton avuga ko yambuwe na Judith akayabo k'amadorari yarangiza akanduruka akiyizira mu Rwanda gukora ubukwe na Safi Madiba. Hari abo agatima kakomaga kubyo Muzehe Hilton avuga byo kuba afite amakuru yo kuba Judith ibyo kurya agafaranga abasaza yari abimeyereye iyo muri Canada kuko ngo hari n'abandi bazungu babiri yabikoze bagatandukana. Iki gice, nicyo kidahisha ko niba ari byo koko, Judith yaba yarahemutse kurya agafaranga ku muntu amubeshya urukundo kuko byaba ari ubwambuzi.

'Yudita' yararuciye ararumira!'

Kuva uruhererekane rw'ibyavugwaga kuri 'Judith' rwatangira, nta munyamakuru yigeze avugisha ngo agaragaze niba ibimuvugwaho ari ukuri cyangwa niba ari ikinyoma kigamije kumuharabika. Umufasha we Safi, yabwiye Inyarwanda.com ko . Rick Hilton, nawe yabaye nk'ugira inkomanga asaba imbabazi ababonye amafoto ya 'Yudita' n'abababajwe n'ibyo yamutangajeho. Tariki 17 Ukwakira, 2017, Rick yatangarije Inyarwanda.Com ko ibyo yakoze yabitewe n'agahinda no kuba yari yananiwe kwakira ibyari byamubayeho kuko yari yarihebeye 'Yudita' waje kumuhinduka akabenguka Safi nyamara ngo bari bamaranye imyaka ibiri bakundana banapanga ubukwe.

'Safi Madiba, ibyabaye bimubwiye iki?'

Ibyacicikanaga ku mbugankoranyambaga, byafashwe na bamwe nk'ibishobora kurangira na Safi bimugizeho ingaruka nk'umuntu wasezeranye na 'Yudita' uvugwaho kuba yarariye amafaranga ya Rick ndetse bikanavugwa ko yaba hari abandi bazungu batandukanye igihe yabaga muri Canada. Ntawakwemeza neza niba Safi yarigeze amenya iby'uyu mufasha we ariko kuba bari bafitanye umushinga wo kujya kuba muri Canada, hari abibaza niba nta cyahindutse. Ejo ku wa kabiri tariki 17 Ukwakira, 2017, Safi yemereye Inyarwanda.Com ko Rick yavuganye na Judith akamusaba imbabazi zo kuba yarashyize hanze amabanga yabo ndetse ngo ibibazo byari byarangiye. Ariko se, ibyavuzwe kuri Judith, nta mpungenge biteye Safi? Niba bari bafite gahunda yo kujya kubana muri Canada, ubu uyu mugambi ntiwapfubye? Nyir'ubwite ariwe Safi, ntiyifuza kugira icyo abivugaho kuko inshuro zose twagerageje telephone ye igendanwa, icamo ariko ntiyitabe. Tubitege amaso!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi6 years ago
    We are sick and tired for this rabbish story.Guys mujye mudushakira amakuru atwubaka atari amatiku gusa Safi siwe urongoye umugore wakundanye nundi muntu na Knowless yashakanye numugabo we yarakundanye na Safi ntawe bitabaho uwo muzungu usakuza ngo yamuhaye cash nonese we amwishyuje inshuro zose yamwuriye yasubiziki buriya subugabo nububwa kabisa
  • Ingabire Nadine6 years ago
    yego rato Mapozi ahoooo none se we inshuro yamwuriye koko? abinjira nabasohoka se azajya kumuregayo ibyo birabareba?? bashinzwe se affaire zo mugitanda?cyeretse niba CALGARY ari umugabane wa se ,simvuze Canada yose,ahubwo Judith azamurege ariwe
  • Peter j6 years ago
    Ariko murasetsa pe ,ahubwo umusaza bagiye nokumusazisha nabi! Nutwo yarasigaranye azatwishyura Judith. Safi tuza izindi cash zaje!kirazira kikaziririza gusohora amafoto ari private yuwo mwabaye inshuti ukamwandagaza! Ategerezwa kubyishyura bikomeye! Judith ahubwo aragura ni ndege nampe job ndamufasha pe
  • Mukumdea Jeannine6 years ago
    Ariko abantu bagira ubutiku! Hilton se Judith niwe bakundanye bwa mbere? Ubu iyo umuntu akundanye nundi ntibisoze babanye ni ngombwa ngo userereze umuntu en plus uri n,umuntu w,umugabo? Narumiwe
  • 6 years ago
    icyo mutazi ni umugore wahano ashobora kugera hano ati yanfataga kungufu buri gihe ino niyo urongoye umugore atabishaka byitwa gufata kungufu da narumiwe gusa ibyo yavuga byose barabyumva kuko bavugira abagore cyane niyo mpamvu twabaye inkone cyangwa tugahungira da gusa abakobwa bacu bage bifata kuberako urugambo nkaruriya rwuriya musaza bene wabo iyo baritaye mugutwi niyo byaba ari fake uwmirabura wese yitwa escros naho safi ntacyo bimutwaye nagato





Inyarwanda BACKGROUND