Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo mu mujyi wa Musanze habereye igitaramo cya The Mane cyo kumurika iyi nzu ku mugaragaro. Ni igitaramo cyabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze kitabirwa bikomeye n’abafana benshi kimwe n’abahanzi batari bake.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abahanzi barimo;King James, Riderman, Christopher, Queen Cha, Ama G The Black, Safi Madiba, Marina ndetse na Harmonize wari watumiwe muri iki gitaramo nk’umunyamahanga waje kunganira aba bahanzi. Aba bahanzi bose bakoreye igitaramo gikomeye mu karere ka Musanze ahari hateraniye abafana benshi.
Iki gitaramo cyashimishije abafana batari bake bari baje kwihera ijisho. Ni gitaramo cyabaye cyiza cyane mu mboni za buri wese wari uhari. Iki gitaramo cyatangiye mu ma saa moya kugeza saa sita zuzuye z’ijoro aho abahanzi banyuranye bashimishije abakunzi b’umuziki bari muri Stade Ubworoherane.
Rutamu Elie Joe ni umwe mu bazindutse ngo baze kwihera ijisho iki gitaramoAbahanzi bakizamuka bahawe umwanyaMr Gloire umusore wamenyekaniye mu karere ka Musanze yahawe umwanyaBizarre Music nabo bahawe akanyaMukhadaff yari yaje muri iki gitaramoChristopher ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo
Phil Peter ni we wavangavangaga imizikiMiss Grace Bizuru wigeze kwitabira Miss Africa USA yari yaje kwihera ijishoMayor wa Musanze yabwiye urubyiruko ko barwitayehoAma G The Black ku rubyiniro muri iki gitaramoKing James yataramiye abari i MusanzeQueen Cha wataramiye abari aho yageze aho ahamagara Ama G The Black ngo bafatanye gushimisha abakunzi b'umuzikiJay C yataramiye abari mu gitaramo Ama G The Black aza kumukora mu ntokiBosquizo ni we wari uyoboye ibi biroriMarina yongeye gusiga izina i MusanzeRiderman yongeye kwerekana ubushongore n'ubukaka muri HipHop y'u Rwanda, aha yari ari kumwe na Safi MadibaSafi Madiba yahamagaye Queen Cha bafatanya kuririmba indirimbo bakoranyeSafi Madiba imbere y'abafana beBahati wo muri Just Family yari yaje Musanze muri iki gitaramo na Primus mu ntoki cyane ko ari umwe mu bagiye gutangira guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super StarAbafana bari bahariUyu mukobwa ufana Madiba yifuzaga kumukoraho kuva ku rubyiniro kugeza ubwo amusanze no mu modokaHarmonize yishimiwe bikomeye
TANGA IGITECYEREZO