RFL
Kigali

Igitaramo cyabambaye imituku ‘Teta all red party’ gisubukuranywe impinduka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/09/2016 11:15
1


Ibirori by'abambaye imituku ‘Teta all red party’ bitegurwa na Sandra Teta biherutse guhagarara ku munota wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, Kuri ubu byasubukuwe, aho biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2016 muri Ubumwe Grande Hotel, ndetse muri iki gitaramo hakaba hamaze kubamo impinduka zikomeye.



Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Hotel nshya iri mu mujyi wa Kigali yitwa Ubumwe Grande Hotel, imaze kuvugisha abantu kubera ko ariyo nyubako yonyine mu mujyi wa Kigali ifite urwogero (Piscine)ku gasongero kayo, muri iki gitaramo abahanzi bakomeye nka Urban Boyz na Bruce Melodie bari bateganyijwe kuririmbamo mbere ariko kubera gahunda za Bruce Melodie zagonganye n’umunsi iki gitaramo cyashyizweho byatumye uyu muhanzi atazagaragara muri iki gitaramo, bivuze ko abahanzi bazataramira abantu ari Urban Boyz.

Iki gitaramo kiswe ‘Teta All Red Party’ gitegurwa na Miss Teta Sandra giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, nkuko Miss Sandra Teta yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ngo abahanzi batandukanye baratumiwe ndetse  byitezwe ko bamwe bazatungurana bagataramira abazaba bitabiriye iki gitaramo, gusa abahanzi bakuru bazaba bari muri iki gitaramo ni itsinda rya Urban Boyz.

teta sandraKu isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba nibwo ibi birori bizaba bitangiye

Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo bihenze, dore ko kwinjira bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi icumi (10,000frw) ugahabwa nicyo kunywa cy’ikaze, mu myanya y’icyubahiro ho kwinjira bikaba ari amafaranga  y’amanyarwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu( 150,000frw) ku bantu batandatu bazaba bazanye bagahabwa amacupa 3 y’icyo kunywa ku meza yabo, ndetse n’imyanya y’icyubahiro kidasanzwe aho kuhinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi magana abiri y’amanyarwanda (200,000frw) ku meza y’abantu batandatu bazahabwa amacupa 4 y’icyo kunywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zub7 years ago
    Abafite ayabo bagira aho bayatagaguza ! Ngo ibihumbi 200 kwinjira !!!!! Harimo no kwifuza ariko





Inyarwanda BACKGROUND