RFL
Kigali

Igitaramo cya Yvan Buravan kizaba ku itariki imwe n'umunsi uzatangirwaho ibihembo bya Music Awards Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2018 11:39
0


Muri iyi minsi abanyarwanda bongeye gukunda ibirori bari mu bitabira ibitaramo ku rwego rwo hejuru, icyakora ntibikunze kubaho ko ibitaramo bibiri bikomeye ku rwego rw'igihugu bigonganira ku munsi umwe. Magingo aya igitaramo cya Yvan Buravan cyahuriranye na Music Awards Rwanda ku munsi umwe.



Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko mu Rwanda hagiye kubera itangwa ry'ibihembo bya Music Awards Rwanda bizatangwa tariki 1 Ukuboza 2018. Mu kiganiro n'abanyamakuru, abategura ibi bihembo batangaje ko hari gutegurwa ibyiciro by'abahanzi ndetse n'uburyo abahanzi bazarushanwa. Nyuma y'inzira zinyuranye bizanyuramo ngo abahanzi bose bazagenerwa ibihembo bakazabihererwa mu birori bizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 1 Ukuboza 2018.

Yvan BuravanYvan Buravan yatangaje ko igitaramo cye kiri tariki 1 Ukuboza 2018

Magingo aya hamaze gutangazwa itariki nyayo y'igitaramo cyo gushyira hanze album ya mbere ya Yvan Buravan. Ni itariki imwe n'izatangirwaho ibihembo twavuze haruguru. Ni igitaramo kizaba tariki 1 Ukuboza 2018 kibere mu ihema rya Camp Kigali. Ibi bitaramo byombi nk'uko buri wese yabyumva si ibitaramo byoroshye kandi bikeneye abakunzi ba muzika.

Kuba byose bizabera mu mujyi umwe ndetse no mu nyubako zituranye si ibintu byakwizerwa na benshi ko hatazabaho kimwe kibura abakunzi ba muzika ikindi kikuzuza, aha umuntu yakwibaza n'uburyo abahanzi bamwe bazitabira igikorwa cyo gushyikirizwa ibi bihembo ndetse ku rundi ruhande bakajya no gushyigikira mugenzi wabo Yvan Buravan.

Music Rwanda Awards2018Abategura Music Awards Rwanda batangaje ko ibirori byo gutangiraho ibihembo byabo bizaba tariki 1 Ukuboza 2018

Tukimara kubona ko ibi bitaramo bigonganye twegereye ubuyobozi bwa New Level bufasha Yvan Buravan maze mu kiganiro twagiranye n'umwe mu bayobozi bayo utari uzi ko igikorwa cyo gutanga izi Awards kizaba tariki 1 Ukuboza 2018 yahise atangariza Inyarwanda.com ko bagiye gushaka abategura iyi Awards bakaganira ndetse bagakemura ikibazo cyane ko bategura igitaramo cya Yvan Buravan batigeze bamenya ko gihuriranye n'itariki yo gutangiraho Awards.

Yagize ati" Tugiye kubashaka tuganire turebe uko twakemura iki kibazo, iyi Awards natwe ndatekereza ko tuzaba tuyirimo ntabwo byagongana ahubwo tugiye kwicara turebe uko twakemura iki kibazo kandi ndabizeza ko ikibazo kiri bukemuke vuba."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND