Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 mu mujyi wa Kigali hari hitezwe igitaramo cyagombaga guhuriramo Urban Boys, Charly &Nina ndetse na DJ Pius gusa iki gitaramo ntabwo cyabashije kurangira dore ko Urban Boys batigeze bataramira abafana nkuko byari byitezwe.
Bijya gutangira iki gitaramo cyagombaga gutangira ahagana mu ma saa moya, gusa kuva saa mbili n’iminota mike polisi y‘igihugu yatangiye gusaba ko abacuranga bagabanya imizindaro kugira ngo batabangamira abandi niko byagenze kuko abari bitabiriye iki gitaramo bahise bumva umuziki ugabanyijwe cyane.
Mu ma saa yine abahanzi batangiye kuririmba hatangira Dj Pius maze bongera kuzamura ku muziki ngo bitume aririmbira abantu bumvikana neza, nyuma y’uyu mugabo hakurikiyeho Charly na Nina nabwo umuziki ukiri hejuru aba bakobwa bataramiye abantu bagombaga gukurikirwa na Urban Boys yazamutse ku rubyiniro iri kumwe na Uncle Austin ndetse na Marina biteguye kwinjirira mu ndirimbo Too much.
Ubwo bageraga ku rubyiniro abacurangaga basabwe kugabanya imizindaro mu nkundura yo kugabanya imizindaro ndetse no gucurangira abari kuririmba ibyuma byatangiye kuvuga nabi, abaririmbaga bagerageje kwihangana ariko biranga birangira bahise bisohokera bahita bataha n’indirimbo Too much itarangiye.
Twagerageje gushaka kumenya ibikubiye mu ruhushya abategura iki gitaramo bari bafite maze mu masezerano twabashije kwibonera dusanga bari bafite gucuranga kugeza mu gitondo icyakora iby’abahanzi byo bikaba byarangiye saa tanu ku buryo bahita bamanura imizindaro ku ka volume gake bagacurangira abakiriya kugeza bukeye. Ibi siko rero byagenze kuko kuva saa mbili uwateguye igitaramo yatangiye gusabwa ko bagabanya imizindaro, bituma ubwo Urban boys bavaga ku rubyiniro bataririmbye abafana nabo bahise bahindura amayira baritahira aho byageze saa sita n’igice z’ijoro nta n'inyoni itamba ku gisenge cya CHIC ahari habereye igitaramo.
Reba mu mafoto uko byari byifashe:
DJ Pius yataramiye abantu nta kibazoAriane Uwimana na Aisha Mutesi bigeze guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bari baje kwihera ijisho
Charly na Nina bataramira abitabiriyeUrban Boys bakihagera binjiriye muri Too Much indirimbo nshya baririmbyemo iri guca ibintuUrban BoysUncle Austin yari ahariMarina na Nizzo baririmbana Too MuchMicro izonga Nizzo KabossNizzo yahanyanyaje bagenzi be biranga bahita bigendera
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO