RFL
Kigali

Igitaramo cya Urban Boys, Charly&Nina na Dj Pius cyahagaritswe kitarangiye –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/07/2017 13:26
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 mu mujyi wa Kigali hari hitezwe igitaramo cyagombaga guhuriramo Urban Boys, Charly &Nina ndetse na DJ Pius gusa iki gitaramo ntabwo cyabashije kurangira dore ko Urban Boys batigeze bataramira abafana nkuko byari byitezwe.



Bijya gutangira iki gitaramo cyagombaga gutangira ahagana mu ma saa moya, gusa kuva saa mbili n’iminota mike polisi y‘igihugu yatangiye gusaba ko abacuranga bagabanya imizindaro kugira ngo batabangamira abandi niko byagenze kuko abari bitabiriye iki gitaramo bahise bumva umuziki ugabanyijwe cyane.

Mu ma saa yine abahanzi batangiye kuririmba hatangira Dj Pius maze bongera kuzamura ku muziki ngo bitume aririmbira abantu bumvikana neza, nyuma y’uyu mugabo hakurikiyeho Charly na Nina nabwo umuziki ukiri hejuru aba bakobwa bataramiye abantu bagombaga gukurikirwa na Urban Boys yazamutse ku rubyiniro iri kumwe na Uncle Austin ndetse na Marina biteguye kwinjirira mu ndirimbo Too much.

Ubwo bageraga ku rubyiniro abacurangaga basabwe kugabanya imizindaro mu nkundura yo kugabanya imizindaro ndetse no gucurangira abari kuririmba ibyuma byatangiye kuvuga nabi, abaririmbaga bagerageje kwihangana ariko biranga birangira bahise bisohokera bahita bataha n’indirimbo Too much itarangiye.

Twagerageje gushaka kumenya ibikubiye mu ruhushya abategura iki gitaramo bari bafite maze mu masezerano twabashije kwibonera dusanga bari bafite gucuranga kugeza mu gitondo icyakora iby’abahanzi byo bikaba byarangiye saa tanu ku buryo bahita bamanura imizindaro ku ka volume gake bagacurangira abakiriya kugeza bukeye. Ibi siko rero byagenze kuko kuva saa mbili uwateguye igitaramo yatangiye gusabwa ko bagabanya imizindaro, bituma ubwo Urban boys bavaga ku rubyiniro bataririmbye abafana nabo bahise bahindura amayira baritahira aho byageze saa sita n’igice z’ijoro nta n'inyoni itamba ku gisenge cya CHIC ahari habereye igitaramo.

Reba mu mafoto uko byari byifashe:

Dj PiusDj PiusDj PiusDJ Pius yataramiye abantu nta kibazoDj PiusAriane Uwimana na Aisha Mutesi bigeze guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bari baje kwihera ijishoCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na NinaCharly na Nina

Charly na Nina

Charly na Nina bataramira abitabiriyeCharly na NinaUrban Boys bakihagera binjiriye muri Too Much indirimbo nshya baririmbyemo iri guca ibintuurban boysUrban BoysUncle AustinUncle Austin yari ahariMarinaMarina na Nizzo baririmbana Too MuchNizzoMicro izonga Nizzo KabossNizzoNizzo yahanyanyaje bagenzi be biranga bahita bigendera

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahay6 years ago
    Hano murwanda maze kubonako harimo categories 2 zabahanzi. 1. Abari sheep bafata amafranga ayariyoyose. 2. Abari class. Bihagazeho mubiciro. Ntawe ndwanyije rwose ariko urebye ababahanzi ahantu bataramiye nta stage, bahagaze kwisima, mukintu kigi salle kiraho, uhita ubona ko rwose bari sheep ndetse bikanaguha isura yayo bishyuwe pee! Kandi rwose umuntu niwe wiha agaciro. Ntibyoroshye.





Inyarwanda BACKGROUND