RFL
Kigali

Igitaramo cya Ray C na Marina i Gikondo cyasubitswe, barataramira i Nyamirambo kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/09/2017 13:23
0


Umuhanzikazi wo muri Tanzania Ray C afite urugendo rw’ibyumweru hafi bitatu agomba gukorera muri Kigali aho agomba kwamamaza ibihangano bye aho ari gufatanya n’umuhanzikazi w’umunyarwanda Marina. Kuri ubu bari gukora ibitaramo bito binyuranye mu tubyiniro turi i Kigali.



Mu bitaramo bitatu byari bitegenyijwe mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru icyagombaga kubera i Gikondo muri Ambassadors Park cyamaze guhagarikwa  bitewe nuko ikirere kiriwe kimeze nabi mu mujyi wa Kigali. Aha Bad Rama uri gutegura ibikorwa by’aba bakobwa yagize ati” urabona twagombaga gukorera hanze si ahantu hatwikiriye gusa bitewe nuko ikirere cyiriwe twahisemo guhagarika iki gitaramo kuko twabonaga kitahuza n’imvura ndetse n’ikirere cyari gihari.”Ray C Ray C na Marina barataramira muri Sun City i Nyamirambo

Nyuma yo guhagarika iki gitaramo ngo hatahiwe ikigomba kuba kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 aho aba bahanzi bazaba bataramira mu kabyiniro ka Sun City gaherereye ku ryanyuma. iki kikaba ari igitaramo kizaba giheruka ibikorwa  bakoze muri iki cyumweru mbere yuko erekeza mu majyaruguru mu karere ka Musanze aho bafite igitaramo mu cyumweru gitaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND