RFL
Kigali

Igitaramo cya nyuma cya PGGSS8 cyajemo impinduka zirimo n'aho kizabera hatandukanye n'aho gisanzwe kibera

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 11:30
0


Muri iyi minsi abahanzi icumi bose bahatanira igikombe cya PGGSS8 irushanwa riri kuba ku nshuro ya munani bahanze amaso igitaramo cya nyuma giteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2018 ahazatangirwa igikombe nibindi bihembo kubitwaye neza naho abazaba baritwaye nabi bakazahita bataha amara masa nyuma y’amezi ane bari muri iri rushanwa.



Igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani cyajemo impinduka ugereranyije nuko ibitaramo bisoza iri rushanwa bisanzwe bigenda, aha  ku ikubitiro kimwe mubyo mugomba kumenya ni uko ahazabera iki gitaramo hatandukanye nahari hasanzwe habera iki gitaramo, igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa kizabera i Gikondo muri Parikingi yahasanzwe habera imurikagurisha.

Usibye ahazabera iki gitaramo hamaze guhinduka ikindi cyahinduwe ni uko buri muhanzi muri iki gitaramo azaririmba indirimbo eshatu aho kuba ebyiri nkuko byari bisanzwe. Ikindi cyamaze kumenyekana ni uko buri muntu wese uzitabira iki gitaramo azinjirira ku buntu uretse abazaba bashaka kujya mu myanya y’icyubahiro aho kwinjira bizaba ari ukuba ufite ubutumire cyangwa udafite ubutumire akishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000frw) nkuko byavugiwe mu nama yahuje abahanzi ndetse nabategura iri rushanwa n’ubuyobozi bwa Bralirwa.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bishimisha abakunzi ba muzika

Iri rushanwa rigeze ku munsi wa nyuma nyuma yuko abahanzi bose bazengurutse intara nyinshi bakora ibitaramo bine byose biyereka abafana babo ndetse nabagize akanama nkemurampaka ku buryo amanita yose bamaze gukorera nihiyongeraho ayo ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa rizarangira habonetse uyegukanye ku nshuro ya munani akegukana miliyoni 20.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND