RFL
Kigali

Igitaramo cya Lil Wayne cyaburijwemo nyuma y’uko abacyitabiriye bikanze amasasu bagahunga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/10/2018 14:27
0


Lil Wayne yakoze igitaramo mu iserukiramuco ryiswe A3C, ubwo yari ku rubyiniro hadutse ibihuha bivuga ko hari umuntu urashe, abari aho bose buri wese arwana agerageza kuva aho. Igitaramo cyahise gihagaraga ariko polisi yo igahamya ko nta kimenyetso cyo kurasa yabonye aho icyo gitaramo cyabereye



Iri serukiramuco ryaberaga Atlanta, Georgia ryari ryatumiwemo Lil Wayne nk’umuhanzi w’imena, ubwo izi mvururu zavukaga abagera kuri 12 bakomeretse gusa mu buryo budakabije. Polisi ivuga ko umwe mu bari muri iki gitaramo yasakuje avuga ko yumvise isasu riraswa, abantu bahita batangira kugwirirana bahunga. Polisi ariko ihamya ko nta gikorwa cyo gukomeretsa cyangwa kwica cyabaye cyane ko ngo nta n’intwaro zari ziri aha hantu.

Image result for Lil Wayne

Igitaramo cya Lil Wayne cyaburijwemo kubera ubwoba abafana bagize ko haba hari umuntu uri kurasa

Lil Wayne yanyujije ubutumwa kuri Twitter abaza niba abari muri icyo gitaramo bose bari amahoro. Abateguye iki gitaramo nabo biseguye ku bacyitabiriye bose, dore ko byatumye benshi mu bakunda umuziki wa Lil Wayne bataha batagize ibihe byiza.

Kuri ubu Lil Wayne ari mu bihe bye byiza, dore ko alibumu ye The Carter V yari itegerejwe imyaka myinshi yagiye hanze kandi ikaba ikunzwe. The Carter V niyo iyoboye urutonde rwa Billboard 200 ndetse abantu barenga miliyoni 400 ku isi hose bagerageje gushakisha iyi alubumu ngo bayumve. Lil Wayne mbere yo gusohora iyi alubumu tariki 28/09/2018 yasabye abazayumva kumva uburyohe bwayo, dore ko yayikozeho imyaka igera kuri 6 itabasha gusohoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND