RFL
Kigali

Igitaramo cya kabiri cya Chameleone, Amani na bagenzi babo i Gikondo cyongeye kubura abafana-Amafoto&Video

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/08/2014 0:56
4


Nyuma y’igitaramo cya mbere itsinda ry’abahanzi bayobowe na Dr Josee Chameleone hamwe n’umuhanzikazi Amani bakoreye muri Kigali Serena hotel mu ijoro ryo kuwa Gatunu kikarangwa n’ubwitabire buke, ibi nibyo byongeye kuba mu gitaramo cyabo cya Kabiri bakoreye i Gikondo muri Expo ground mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.



Uretse kuba iki gitaramo cy’i Gikondo cyaranzwe n’ubwitabire buke cyane, cyanatangiye gikererewe cyane dore ko mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, byarinze bigera saa tatu n’igice abafana bake bari bitabiriye bagitegereje.

njs

Abafana bari bake cyane, n'ubwo imvura yaguye ku mugoroba ariko icyo benshi bahurizaho n'imitegurire itanoze nk'impamvu nyamukuru y'ubwitabire buke

sbha

Aha hari ahagana saa tatu n'igice. Abafana bake bari baje bari bagitegereje

Ku isaha ya saa tatu na 35 nibwo Tidjala yageze ku rubyiniro maze mu izina ryabateguye iki gitaramo nk’uwari ukiyoboye yisegura ku bafana ko buryo bakererewe, ababwira ko noneho igitaramo kigiye gutangira.

ans

Tidjala wayoboye iki gitaramo, yageze ku rubyiniro saa tatu na 35, yisegura ku bafana

Nyuma yaho gato ubwo umuhanzi ukizamuka witwa Robert yari ageze ku rubyiniro ari nawe wari umuhanzi wa mbere wari ukandagiye ku rubyiniro umuriro wahise ugenda abantu bongera kwibaza ibirimo kuba gusa kuri iyi nshuro umuriro ntabwo watinze kuko nyuma y’iminota  igera ku 10 wagarutse maze igitaramo kirakomeza.

snx

Uyu muhanzi yaririmbye iminota mike umuriro uhita ugenda

snx

Uwari uyoboye igitaramo yahisemo kuba yibereye kuri telefone ye mu gihe umuriro wari ugiye

Umunyarwanya Ambasaderi w’abakonsomateri niwe wahise aza kuribyiniro agerageza gususurutsa abafana, maze itsinda ry’abanyarwenya ba Amarula family bari baturutse i Bugande nabo bataramira abantu baza gukurikirwa n’umuhanzikazi Amani wari waje aturutse muri Kenya washishimije abantu cyane, maze aza gukurikirwa na Dr Josee Chameleone wari utegerejwe cyane n’imbaga y’abafana be.

nams

shndf

Ambasaderi w'abakonsomateri yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo

sjd

Itsinda ry'Abanyarwenya bayobowe na Amotti nbo bashimishije abantu

xmk

nxdj

Bakinnye imikino itandukanye isekeje

,nkmx

msncj

Aba bagabo basekeje abantu cyane

smkd

Inkweto bari bambaye nazo zirasekeje

xnkc

Umunyarwenya Amotti we yanze kuripfana, anegura ndetse anenga bikomeye abari bashinzwe gutegura iki gitaramo, avuga ko bafite guhuzagurika no kudashyira ibintu ku murongo bikaba ariyo mpamvu ibitaramo byabo bibiri bakoze muri iyi weekend bititabiriwe. Aha yabivuze asa nkubabaye ariko  n'ubundi nabyo abigira nk'urwenya ariko arasa ku ngingo

sndk

MAKS

Vd Frank, umwe mu bagabo bateguraga ibi bitaramo banakurikiranira hafi imigendekere myiza yabyo, we yagaragaye mu bintu byinshi bitandukanye. Aha yihigiraga amafoto yo gukoresha ku rubuga rwe

nskd

Amani nawe yashimishije abantu

smck

anks

ANSK

Mu ndirimbo ze ziganjemo iz'urukundo, Ninanoki, Kiboko changu, Bad boy, Tamani,... uyu muhanzikazi yashimishije byimazeyo abafana bake bari bitabiriye

nasj

Amani yagiye no mu bafana barabyinana

Dr Jose Chameleone yageze ku rubyiniro mu gihe hari hasigaye iminota 15 gusa ngo saa sita z’ijoro zigera ari nayo masaha Police ihita ihagarikiraho igitaramo. Uyu mugabo yagerageje gukoresha neza iyo minota maze avanga vanga indirimbo ze aziririmbira abakunzi be ku buryo benshi banyuzwe n’ubwo iminota yabaye mike.

NXKJDK

Uyu mugabo yarategerejwe cyane

nask

Ubwo yageraga ku rubyiniro abafana bahagurukiye rimwe baramwakira babyinana nawe

makd

mllcf

Benshi bamufotoreshaga amatelefone yabo

qnsm

nrjc

Abafana be bari bari imbere yagiye abakora mu ntoki

anks

Dr Josee Chameleone ntabwo yaciwe intege n'umubare muke w'abafana bari bahari, yagerageje kwishimana nabari bahageze

Reba uko byari byifashe mu mashusho

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogba9 years ago
    ubwo ibyo nibyo amaze iminsi azengurukana iBurayi? cg yaje aziko aje mucyaro kudusondeka? baramushutse.
  • dodi9 years ago
    Arikose ubundi ko arinkibyo nigute utumira abahanzi nkabariya ugashyirabantu munzu ubundi ukabicaza kuri turiya dutebe ntibishobora gushyuha mba mbaroga wagirangi nikiriyo pe mmmmmh
  • Jafari9 years ago
    Uriya ni danger man. Iwabimo yabuze classement kubera ki arenze.
  • Joy9 years ago
    ariko kweri ubundi bajya guhaguruka bazi ko ababateguriye event ari bantu ki???VD FRank? M1? oohh llalalaa





Inyarwanda BACKGROUND