Nyuma y’igitaramo cya mbere itsinda ry’abahanzi bayobowe na Dr Josee Chameleone hamwe n’umuhanzikazi Amani bakoreye muri Kigali Serena hotel mu ijoro ryo kuwa Gatunu kikarangwa n’ubwitabire buke, ibi nibyo byongeye kuba mu gitaramo cyabo cya Kabiri bakoreye i Gikondo muri Expo ground mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Uretse kuba iki gitaramo cy’i Gikondo cyaranzwe n’ubwitabire buke cyane, cyanatangiye gikererewe cyane dore ko mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, byarinze bigera saa tatu n’igice abafana bake bari bitabiriye bagitegereje.
Abafana bari bake cyane, n'ubwo imvura yaguye ku mugoroba ariko icyo benshi bahurizaho n'imitegurire itanoze nk'impamvu nyamukuru y'ubwitabire buke
Aha hari ahagana saa tatu n'igice. Abafana bake bari baje bari bagitegereje
Ku isaha ya saa tatu na 35 nibwo Tidjala yageze ku rubyiniro maze mu izina ryabateguye iki gitaramo nk’uwari ukiyoboye yisegura ku bafana ko buryo bakererewe, ababwira ko noneho igitaramo kigiye gutangira.
Tidjala wayoboye iki gitaramo, yageze ku rubyiniro saa tatu na 35, yisegura ku bafana
Nyuma yaho gato ubwo umuhanzi ukizamuka witwa Robert yari ageze ku rubyiniro ari nawe wari umuhanzi wa mbere wari ukandagiye ku rubyiniro umuriro wahise ugenda abantu bongera kwibaza ibirimo kuba gusa kuri iyi nshuro umuriro ntabwo watinze kuko nyuma y’iminota igera ku 10 wagarutse maze igitaramo kirakomeza.
Uyu muhanzi yaririmbye iminota mike umuriro uhita ugenda
Uwari uyoboye igitaramo yahisemo kuba yibereye kuri telefone ye mu gihe umuriro wari ugiye
Umunyarwanya Ambasaderi w’abakonsomateri niwe wahise aza kuribyiniro agerageza gususurutsa abafana, maze itsinda ry’abanyarwenya ba Amarula family bari baturutse i Bugande nabo bataramira abantu baza gukurikirwa n’umuhanzikazi Amani wari waje aturutse muri Kenya washishimije abantu cyane, maze aza gukurikirwa na Dr Josee Chameleone wari utegerejwe cyane n’imbaga y’abafana be.
Ambasaderi w'abakonsomateri yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo
Itsinda ry'Abanyarwenya bayobowe na Amotti nbo bashimishije abantu
Bakinnye imikino itandukanye isekeje
Aba bagabo basekeje abantu cyane
Inkweto bari bambaye nazo zirasekeje
Umunyarwenya Amotti we yanze kuripfana, anegura ndetse anenga bikomeye abari bashinzwe gutegura iki gitaramo, avuga ko bafite guhuzagurika no kudashyira ibintu ku murongo bikaba ariyo mpamvu ibitaramo byabo bibiri bakoze muri iyi weekend bititabiriwe. Aha yabivuze asa nkubabaye ariko n'ubundi nabyo abigira nk'urwenya ariko arasa ku ngingo
Vd Frank, umwe mu bagabo bateguraga ibi bitaramo banakurikiranira hafi imigendekere myiza yabyo, we yagaragaye mu bintu byinshi bitandukanye. Aha yihigiraga amafoto yo gukoresha ku rubuga rwe
Amani nawe yashimishije abantu
Mu ndirimbo ze ziganjemo iz'urukundo, Ninanoki, Kiboko changu, Bad boy, Tamani,... uyu muhanzikazi yashimishije byimazeyo abafana bake bari bitabiriye
Amani yagiye no mu bafana barabyinana
Dr Jose Chameleone yageze ku rubyiniro mu gihe hari hasigaye iminota 15 gusa ngo saa sita z’ijoro zigera ari nayo masaha Police ihita ihagarikiraho igitaramo. Uyu mugabo yagerageje gukoresha neza iyo minota maze avanga vanga indirimbo ze aziririmbira abakunzi be ku buryo benshi banyuzwe n’ubwo iminota yabaye mike.
Uyu mugabo yarategerejwe cyane
Ubwo yageraga ku rubyiniro abafana bahagurukiye rimwe baramwakira babyinana nawe
Benshi bamufotoreshaga amatelefone yabo
Abafana be bari bari imbere yagiye abakora mu ntoki
Dr Josee Chameleone ntabwo yaciwe intege n'umubare muke w'abafana bari bahari, yagerageje kwishimana nabari bahageze
Reba uko byari byifashe mu mashusho
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO