RFL
Kigali

Igitaramo cy'abanyarwenya "The Ramjaane Show" kirakataje mu mashuri

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2014 15:37
1


Nyuma y’igihe kinini igitaramo The Ramjaane Show kibera mu nsengero,mu ma hoteli ndetse n’ahandi hatandukanye, ubu noneho cyatangiye kujya mubanyeshuri aho itsinda ry’abanyarwenya rigenda rizenguruka mu bigo by’amashuri bitandukanye bakorayo ibitaramo.



Iki gitaramo cyatangijwe n’Umunyarwenya (Comedian) akaba na MC Niyoyita Ramjaane Joshua, agitangiza umwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira 2013 kuri Infinity Hotel, iki gitaramo gifite intego yo gusetsa abantu  no kubigisha( Laugh and Learn), Ibiganiro mpaka (Debates), hakabamo kandi igice cy’ubuhamya bw’ibyamamare byavuye hasi ariko ubu bikaba bikomeye (From Zero to Hero), aha abastar cyangwa ibyamamare batera akanyabugabo abandi bantu, bakabagira inama ndetse bakanasabana.

Kuri iyi nshuro The Ramjaane Show yabereye mu kigo cy’amashuri cya College APPEC Remera-Rukoma mu karere ka Kamonyi mu majyepfo kuwa gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2014 kuva saa saba kugeza saa kumi z’umugoroba aho  abahanzi batandukanye barimo Uncle Austin, Roy Olivier, The One Group, MD, Comedy Doers bataramiye abanyeshuri ndetse habaho n’ibiganuro mpaka ku bijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi cyane cyane mu rubyiruko.

Tuvugana na Ramjaane Joshua Inyenyeri ariwe ugitegura yadutangarije ko iki gitaramo kigeze kuri season ya 1 episode ya 4, aha yagize ati: “ Ndashima Imana ko inzozi zanjye zitangiye kuba impamo, iki gitaramo gitangiye guhindura byinshi mu myidagaduro y’u Rwanda...kuko twebwe tunezeza abantu kandi tukabigisha, ikindi kuva natangira iki gitaramo haba mu nsengero cyangwa ahandi hatandukanye nabonye impinduka ikomeye...”

Ikigitaramo gisazwe kirangwamo udushya twinshi, nk’ibisanzwe kitabirwa n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (gospel artists) ndetse n’abaririmba indirimbo zisanzwe (Secular music), hakazabamo n’abanyarwenya batandukanye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    BAREMEWE 2





Inyarwanda BACKGROUND