RFL
Kigali

Kigali: Ku nshuro ya mbere hagiye kuba igitaramo 'Old School Party' cyo kwibutsa abantu ibyari bigezweho hambere

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/08/2018 9:42
0


Old School Party ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere hano mu Rwanda. Intego yacyo ni ukwibutsa abantu ibyari bigezweho mu Rwanda rwo hambere mu byiciro bitandukanye haba mu myambarire, mu muziki n'ibindi.



'Old School Party' ni igitaramo cyateguwe na Assia Mutoni abinyujije muri kompanyi yitwa Diamond Motion Pictures. Iki gitaramo kizaba tariki 31/08/2018 kibere i Remera mu mujyi wa Kigali muri The Mirror Hotel kuva Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu y'amanyarwanda ariko ayo mafaranga yose ukayaguramo icyo kunywa no kurya (5000Frw For consumption). Abateguye iki gitaramo babwiye Inyarwanda.com ko bagiteguye mu rwego rwo kwibutsa abantu ibyari bigezweho mu Rwanda mu gihe cya kera.

Abazitabira iki gitaramo ngo byaba byiza bambaye imideri yo hambere

Mutoni Assia ni we wateguye iki gitaramo,..Barafinda ari mu bazakitabira

Abazitabira iki gitaramo barasabwa kuzaba bambaye imyenda yo hambere na cyane ko bazatambuka kuri Red Carpet, by'akarusho ngo hazatangwa ibihembo ku bantu bazaba bambaye neza kurusha abandi. Abantu bazitabira iki gitaramo bazataramirwa mu muziki wari ugezweho hambere. Benshi mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda n'abandi bantu banyuranye bafite amazina azwi, biteguye kwitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere. 'Old School Party' ni igitaramo kizajya kiba buri gihembwe ndetse Diamond Motion Pictures ivuga ko mu gihe kiri imbere bazajya banatumiramo umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo
Igitaramo Old School Party kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND