RFL
Kigali

Ibyo Bull Dogg yatangaje nyuma y'igitaramo cya PGGSS7 cyabereye i Huye–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/05/2017 18:45
0


Irushanwa rya PGGSS7 kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ryari rigeze mu mujyi wa Huye ari naho ryahereye, nyuma yo kuririmbira i Huye Bull Dogg umwe mu bahanzi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com atangaza byinshi kuri iki gitaramo.



Uyu muhanzi wari wishimiwe bikomeye aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko yishimiye abanye-Huye ndetse bamubaniye nk'abafana be. Bull Dogg wari ukigaragaza umunaniro n’icyunzwe cyinshi yatangaje ko yishimiye uko igitaramo cy’i Huye cyagenze. Uyu muraperi yaririmbye indirimbo Kazaroho ndetse na Cinema zamufashije guhagurutsa abakunzi be b’i Huye.

REBA UKO BULL DOGG YITWAYE MURI IKI GITARAMO CY'I HUYE

Bull Dogg aganira n’umunyamakuru yabajijwe uko yumva azitwara mu gitaramo kizakurikiraho dore ko bagomba guhita bakurikizaho igitaramo kizabera i Gicumbi, uyu muraperi yatangaje ko yiteguye gushimisha abakunzi be bo mu mujyi wa Gicumbi anabakangurira kuzakomeza kumutora igihe amatora azaba yatangiye.

UMVA HANO IKIGANIRO BULL DOGG YAHAYE INYARWANDA.COM NYUMA Y'IGITARAMO CYA PGGSS7 I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND