RFL
Kigali

Rubavu:'Tembagara show' yabahaye imbaraga n'icyizere cy'uko 'Comedy' izagera ku rwego rushimishije

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/07/2018 17:07
0


Taliki ya 29 Kamena 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu habereye igitaramo cy'urwenya cyateguwe n’Igisubizo Comedy Crew ndetse gishimisha cyane bamwe mu bari bacyitabiriye bituma bahitamo gushyigikira Comedy y’aka karere ndetse no gushaka uko yarenga imbibei z’aka karere.



Mahoro Clemnet umuyobozi w’Igisubizo Comedy Crew yateguye iki gitaramo cyiswe 'Tembagara show', aganira na Inyarwanda.com nyuma y’iki gitaramo yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko cyagenze ndetse ashimira buri wese wabafashije anasaba Abanyarubavu ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gushyigikira uyu mwuga wa Comedy ukava ku rwego uriho ubu ukaba wagera ku rundi rwego. Ati:

Ndishimye cyane ntiwakumva ibyishimo mfite muri aka kanya kuko biragaragara ko ibyo turi guharanira tuzabigeraho nawe urabibona igitaramo cyitabiriwe ndetse n’ubutumwa bwatanzwe binyuze mu ndirimbo z’abahanzi twari dufite,ababyinnyi ndetse n’Igisubizo Comedy Crew wabonye ko rwose yashimishije abantu ubwo rero igikurikiye haba kuri twe nk’Igisubizo Comedy Crew, mwebwe itangazamakuru, Abanyarubavu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ni ugushyigikira Comedy ikadepasa nk’uko intero y’iki gitaramo yabivugaga kuko twebwe ubwacu ntabwo twabyishoboza tudafite ubufasha bwanyu mu nzego zitandukanye.

Mu gihe kuva taliki 22 kugeza 28 Nyakanga 2018 hateganijwe iserukiramuco ry’urwenya rizahuriramo n’Abanyakigali ndetse n’Abanyamahanga umwe mu bakunzi b'urwenya waganiriye na Inyarwanda.com yatangiye ashima abategura ibitaramo by’urwenya na cyane ko mu karere ka Rubavu bitari bikunze kuboneka biteguwe n’abanyarubavu ndetse asaba ko ubutaha bazabazanira abanyarwenya benshi kurusha umubare w’abahanzi bazazana kuko ngo bizabafasha kwiyumvamo abanyarwenya cyane bityo uyu mwuga ukabasha kwinjira mu mitima yabo ndetse n’abawukora bakabasha kuwungukiramo.

Igisubizo Comedy CrewIgisubizo Comedy Crew

Umwe mu banyarwenya bagize Igisubizo Comedy Crew






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND