RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanitah yagize ibyo atangaza ku byavuzwe hagati ye na Bishop Rugagi-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/03/2018 8:50
9


Mu minsi ishize mu gihe cy'irushanwa ryo gushaka Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka wa 2018. Shanitah ari mu bavuzwe cyane kubera inkuru zacicikanye zivuga ko Bishop Rugagi yahanuye ko ari we uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018. Nyuma yaho irushanwa rirangiriye Shanitah atabaye Miss Rwanda havuzwe byinshi, bitumwa twegera uyu mukobwa.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali, i Remera kuri Hill Top Hotel habereye ihuriro ryiswe 'YES-Conference' aho All Trust Consult yateguye iri huriro ifite intego yo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza kubasha kwihangira imirimo, aho bahuye na ba rwiyemezamirimo batandukanye bakababwira bumwe mu buryo bakoresheje ndetse bakanabagira inama z'ingenzi mu buzima.

Shanitah

Umunyana Shanitah 1st Runner-Up wa Miss Rwanda 2018 ni umwe mu bitabiriye iri huriro

Mu bari bitabiriye iri huriro hari harimo na Shanitah Umunyana wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018. Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com , Umunyana Shanitah yadutangarije umushinga yari yatanze muri Miss Rwanda ndetse anatubwira byinshi ku nkuru zacicikanye ahantu henshi zivuga ku buhanuzi Bishop Rugagi yamuhanuriye ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018 bikarangira atamubaye.

Ubwo Bishop Rugagi yasengeraga Umunyana Shanitah

Shanitah yavuze ko mu kuri kwe kose Bishop Rugagi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye nk'umubyeyi we wo mu mwuka akamusabira Imana kumuba hafi. Shanitah yabajijwe na Inyarwanda.com ibyerekeye ikiganiro cyo muri Whatsapp group cyagaragaye nyuma y'uko hatowe Miss Rwanda 2018 bigaragara ko Shanitah yatukaga Bishop Rugagi ndetse agahita anava muri iyo group. Ibi bibazo byose Shanitah yabisubije mu kiganiro na Inyarwanda Tv.

Kanda hano urebe Shanitah asobanura ibyavuzwe kuri we na Bishop Rugagi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina6 years ago
    Ariko Koko uyumwana bamuhaye amahoro . Bakarekeraho no kubahuka umukozi wi Imana kariya kageni .
  • mutanhand Emmanuel6 years ago
    mubyukuri kubabaramusengeye ntakosa ririmo
  • shark6 years ago
    Imana ya rugagi irabeshya
  • ddd6 years ago
    nge iriya video narayikurikiranye ijambo kurindi,mbere yo kuvuga isengesho nyirizina, yabanje kuvuga ngo uyu ni MISS RWANDA 2018. AHA NIHO RUZINGIYE. IBINDI BYOSE RERO SI UKURI
  • 6 years ago
    Ark murakabya mwa banyarwanda mwe mwamenye Imana ibya shanitah mukabireka ubuse kuba yarabaye igisonga cya mbere bwo Si Imana
  • gigi6 years ago
    Shanitah naramufanaga ntawamurushhaga beauty, ark yarafite umushinga utari mwiza cyane, Liliane yari afite umushinga mwiza cyane, .... Culture tourism, ..... Kdi kuri final nibyo birebwa hatitawe ku bindi,.....
  • Salum 6 years ago
    Erega abantu bavuga uko bashaka, kandi niyo yaba yarabivuvuze ntacyo byaba bitwaye gusa yaba yaratengereye akavuga ibirenze ubushobozi bw'umwanzuro we kuko si Rugagi wagombaga kumenya niba uyu mukobwa azaba nyampinga kuko we ni umuntu ntiyareba ibizaba kumuntu. Arko aramutse yaranacitswe akabivuga wenda kubera kwibeshya nkumuntu ntibyakagombye kuba igitangaza. Kuko si ubwambere umuntu yizera ko ibintu bizagenda uku bikarangira atariko bigenze. Niyo mpamvu tuvuga ngo " L'homme propose Diue dispose"
  • Jeremie6 years ago
    Ndumvanjye yarabaye miss kuko yavaye 1 run up. 1, 2 run up nabo niba miss.
  • x6 years ago
    Mwayobye kimwe na Rugagi! Muzaca akenge ryari ngo Mureke kurindagira inyuma ya baringa





Inyarwanda BACKGROUND