RFL
Kigali

Igipolisi cya Tanzaniya gikomeje gushakisha umusore wasomanye na Wema Sepetu akaba yaranze kwitaba urukiko

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/11/2018 16:35
1


Umukobwa wamenyekanye cyane nka Nyampinga wo mu gihugu cya Tanzaniya, umukunzi wa Diamond ndetse n’umukinnyi wa filime umaze iminsi akurikiranweho icyaha yemeye akanagisabira imbabazi, uwo bagikoranye yabaye ibamba.



Ni umukinnyi wa filime,Wema Sepetu, uherutse kurekurwa n’urukiko rwa Kisutu rukorera mu mujyi wa Dar Es Salaam aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusakaza amashusho n’amafoto ari gusomana n’umukunzi we. Wema Sepetu ufite umukunzi ufite inkomoko mu gihugu cy’abaturanyi I Burundi akaba yarasakaje amafoto ye n’uwo musore ku mbuga nkoranyambaga bari mu bihe byabo byihariye nk’abakundana.

Nyuma y’uko Wema Sepetu yokejwe igitutu cyane ahatwa gusaba imbabazi yarabikoze n’ubwo Leta ya Tanzaniya yakomeje kuvuga ko yabikoze yiyerurutsa kugeza ubwo yanahamagaje itangazamakuru agasaba imbabazi hizee ko byagera kure hashoboka.

Wema Sepetu n'umukunzi we basakaje amafoto basomana

Si ugusaba imbabazi gusa ariko kuo n’Inama ngenzuzi ya filime iherutse gutangaza ko uyu mukobwa yahagaritswe mu bikorwa byose bifitanye isano na filime. Igikomeje kuvugwa ku nkuru y’ibyakozwe n’aba bombi rero ni uko urukiko rwa Kisutu rukorera mu mujyi wa Dar Es Salaam rutsimbaraye mu gushakisha cyane umusore ukundana na Wema Sepetu ndetse bakazanamushykiriza ubutabera.

Byemejwe na Komanda Liberatus Sabas nk’uko Global Publisherz ibigaragaza, yandikiye ibaruwa umukunzi wa Wema ku munsi w’ejo kuwa 2 nyamara uyu musore akaba yaranze kwitaba urukiko. Mu gihe Sabas we avuga ko inzego za Polisi ziri gukora ibishoboka byose ngo bafate uyu mugabo yagize ati “Urwego rwa polisi rurakomeje kumushakisha ntitwarambirwa ngo turekera aho kuko aho tuzamufatira hose tuzamushyikiriza ubutabera ndetse azanafungwaho kuko hari ibyo aregwa agomba gusubiza.”

Wema Sepetu we yaritabye ndetse anarekurwa n'urukiko anasaba imbabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Haridi5 years ago
    Africa wararushye pe! Ubu tanzania babuze abanyabyaha bafata bari kwirirwa biruka inyuma y'abasomanye?ikibi bakoze nikihe ubwo usibye kubura icyo ukora ukinjira mu buzima bwite bwabandi? Ikibabaje ni ukwanga ngo abanyafrica ngo babikore mwarangiza ama televiziyo mu gihugu akirirwa yerekana aba star babikora





Inyarwanda BACKGROUND