RFL
Kigali

VIDEO: Mister Elegancy Rwanda 2018 yakebuye abumva ko umusore witabiriye amarushanwa y’ubwiza ari umwibone

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 17:06
0


Niyirora Shongore Divic w’imyaka 20 y’amavuko ufite ikamba rya Mister Elegancy Rwanda 2018 yacyebuye abasore bagenzi be bihunza amarushanwa y’ubwiza bakumva ko kuyitabira ari ubwibone. Ngo ni umuyoboro mwiza wo kunyuzamo inzozi zabo.



Uyu musore avuka mu muryango w’abana babiri. Ni imfura mu muryango. Ise yitwa Niyirora Alfred, Nyina akitwa Uwizeye Betty. Yavukiye i Kinyinya mu karere ka Gasabo, ubu batuye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, ni mu mujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayize kuri College don Bosco i Rushaki mu karere ka Gicumbi. Amashuri yisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Shyogwe mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yize ishami ry’Imibare, Ubumenyi bw’isi n’Ubugenge (MPG), ubu aritegura kwinjira muri Kaminuza, yagize amanota 49. Yifuza ko yaziga icungamuto.

Mu kiganiro na INYARWANDA yabajijwe icyo avuga ku basore batinya guhatana mu marushanwa y’ubwiza ategurwa. Yavuze ko bitakagenze uko kuko ngo kuba yarinjiye muri Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 ari umuyoboro mwiza uzamugeza muri Mister Africa. Ngo mbere yari yageregeje gushaka kwitabira Mister Africa bamuca amadorali 500 arayabura yigira inama yo kunyura mu irushanwa ry’ubwiza.

Yagize ati “Nari mfite inzozi zo kujya muri Mister Africa…Noneho ndavuga ati ‘ese ko nshaka kuzajyamo nzabigenze gute? Nganira n’abategura Mister Africa bamwita Jennifer arambwira ngo kugira ngo ndiryemo ni ukwishyura amadorali 500.

Yunzemo ati “Kubera ko Jay Rwanda yari yabashije kuritwara nanjye ndavuga nti ‘ubutaha ndashaka kuzarijyamo bituma nshyira umuhate wo kuriryamo nshaka ayo madorali 500’…”Ngo byageze muri Kanama atarabona ayo mafaranga, yumvise ko abategura Miss&Mister Elegancy Rwanda bashaka inkumi n’abasore bahatana muri iri rushanwa yigira inama yo kuryitabira nk’inzira izamugeza ku nzozi ze.

Mister Africa

Mister Elegancy Rwanda 2018 avuga ko kwitabira amarushanwa y'ubwiza ku basore atari ubwibone

Yavuze ko kuba umusore yakwitabira amarushanwa y’ubwiza atari ubwibone. Ati “Ibi ng’ibi ntabwo ari ukwibona cyangwa kumva ko hari icyo ushaka kwerekana ko urusha abandi. Ahubwo ni ukugira ngo werekane icyo nakwita umushinga wawe. Ni ukwiteza imbere ntabwo bivuze ko buri gihe iyo ufite umushinga ugomba kujya muri banki bakakuguriza. Ntabwo ari ukumva ko buri gihe cyose ugomba kureba inshuti zawe ugakusanya amafaranga. Ahubwo amahiwe yose ubonye ugoma kuyakoresha…

Yahamagariye urubyiruko kwitabira amarushanwa kuko agira akamaro kuri benshi. Yabwiye urubyiruko ko aya marushanwa ya Miss&Mister Elegancy Rwanda ari marushanwa meza atita ku bwiza gusa ahubwo ngo areba, ubushongore, ubwiza, ubwenge, umushinga ufitiye akamaro sosiyete n’ibindi byinshi byagura impano z’urubyiruko.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'IGIKWERERE CYA 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND