Umusore witwa Jesse Helt yashyize ku isoko igikombe Miley Cyrus yagenewe mu birori bya MTV Video Music Awards muri 2014. Iki gikombe kikaba kiri gutezwa cyamunara guhera ku bihumbi 10 by’amadolari, gusa bikanavugwa ko ufite ibihumbi 15 wahita ucyegukana ako kanya.
Muri 2014 Miley Cyrus yahawe igihembo cya video nziza kubera indirimbo ye Wrecking Ball ariko ntabwo ari we wagiye kucyakira kuko ubwo yahamagarwaga, undi musore witwa Jesse niwe wagiye kukimufatira, uyu musore akaba yari yahawe ayo mahirwe na Miley kubera ibibazo yari afite byo kutagira aho aba mu mujyi wa Los Angeles, muri ibi birori bya MTV VMAs bya 2014 uyu musore yafashe iminota 15 aganiriza abari aho uko kutagira aho uba bimera ndetse Miley Cyrus yicwa n’amarangamutima ararira.
Jesse Helt yafashe umwanya ungana n'iminota 15 avuga ubuzima bwo kubaho nta ho kuba ugira
Miley Cyrus yakozwe ku mutima n'imibereho y'abatagira aho baba ararira
Uyu musore abantu be ba bugufi bavuga ko ashobora kuba agiye kugurisha iki gikombe kubera ko ari kwitegura kwibaruka, ndetse ngo aya mafaranga akaba azamufasha mu myiteguro y’uyu mwana agiye kubyara, dore ko ngo amaze gufatisha ubuzima mu buryo buringaniye kuko ibyo kutagira aho aba yari amahitamo ye ngo kuko yabonaga gukomeza kwicara iruhande rwa nyina bitatuma agera ku nzozi ze dore ko ubu ari umunyamideli.
Jesse Helt na Miley Cyrus
Iki gikombe yagiye kwakirira, Miley Cyrus cyanditseho amazina ye ndetse n'ay'uyu musore. Kuva Jesse Helt yacyakira akaba yarakomeje kukibika.
Iki gikombe cyanditseho amazina ya Jesse n'aya Miley
TANGA IGITECYEREZO