Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry n’umufasha we Meghan Markle bagiye gukora urugendo rwa mbere bagana muri Australia, Fiji, Tonga ndetse na New Zealand.
Igikomangoma Harry n’umukunzi we bazajya muri Australia, Fiji, Tonga na New Zealand nyuma y’uko barushinze muri Gicurasi 2018 nk’uko ibiro bishinzwe gutangaza amakuru y’ibwami, Kinsington Place babitangaje kuri uyu wa mbere. Bagize bati:
Uru rugendo ruzahurira n’imikino itandukanye, irushanwa ry’umukino w’amaguru ryatangijwe na Prince Harry rikinwamo n’abafite ubumuga n’abandi bakomerekeye ku rugamba….Ni igikorwa gitenganyijwe kubera muri Sydneye mu Ukwakira uyu mwaka. The Duke (izina ryahawe Prince Harry na Duchess of Sussex (izina ryahawe Meghan Markle) bazasura Australia, Fiji, ubwami bwa Tonga ndetsena.
Kensington Palace kandi ivuga ko uru rugendo rwa Prince Harry n’umufasha we Meghan Markle bazarugirira mu bihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth, unahagarariwe na Prince Harry.
Prince Harry n'umufasha we baritegura gusuura ibihugu bibarizwa muri Common Wealth
Uru rugendo rwibukije benshi urwo ababyeyi ba Prince Harry ari bo Charles n’igikomangoma Diana, bakoreye muri Australia na New Zealand nyuma y’uko barushinze. Harry w’imyaka 33 na Meghan w’imyaka 36 umukinnyi wa filime, bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore, kuwa 19 Gicurasi 2018 mu birori bikomeye byanyujijwe kuri televiziyo zitandukanye. Kuri ubu, Prince Harry na Meghan Markle bari mu kwezi kwa buki muri Canada.
Ibi bihugu bagiye gusura byugarijwe n'indwara ya Zika cyane cyane muri Fiji
TANGA IGITECYEREZO