RFL
Kigali

Igi ryahannye inyoni, Khalifan wasanze Jay Polly muri Tuff Gangz akomeje kumwotsa igitutu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2016 16:35
3


Mu minsi mike ishize nibwo umwiryane mu bahanzi baririmba injyana ya HipHop watangiye maze itsinda ryari ryarubatse izina muri iyi njyana rya Tuff Gangz rirasenyuka. Bull Dogg, Fireman na Green P bakuyemo akabo karenge basigira iri tsinda Jay Polly wahise nawe ashyiramo abandi bahanzi bashya kuri ubu arinabo bari kumwotsa igitutu.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Khalifan umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangz rishya yadutangarije ko badasiba kotsa igitutu umuraperi Jay Polly ngo agarure umwuka mwiza mu njyana ya Hip Hop. Uyu muhanzi yadutangarije ko basaba Jay Polly kudakomeza kurebera Hip Hop yubatse isenyuka.

Khalifan aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Hip Hop abantu batangiye kuyitera umugongo igihe Tuff Gangz itangira kuzamo umwiryane, isenyutse noneho abantu bacitse intege zo kongera gushyigikira iyi njyana nubundi ihora ihanganye no kwemeza abantu ko ari injyana nk’izindi kurusha uko bayifata nk’injyana y’ibirara.

Tuff gangzAbasore binjiye muri Tuff Gangz bari kotsa igitutu Jay Polly ngo yiyunge na bagenzi be bacungure HipHop

Uyu muraperi mushya mu itsinda rya Tuff Gangz yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bo nk’abana binjiye mu itsinda vuba nyuma yo kubona ko ikibazo gihari ari uko umwuka mubi waje muri Hip Hop bituma abantu batera umugongo HipHop batangiye gusaba Jay Polly kureba uko yakwiyunga na bagenzi be kurusha gukomeza kuryana.

Khalifan yagize ati” Ntitugisiba gusaba Jay Polly kwegera bagenzi be bakiyunga, mu byukuri nawe atubwira ko atazi ikintu cy’ukuri yapfuye nabo gusa mfite icyizere ko ibi bizaba ndetse Hip Hop yaciriwe urwa pilato ikisubiza icyubahiro, ndahamya ko ingufu turi gushyiramo dusaba Jay Polly kwiyunga na bagenzi be zitazapfa ubusa.”

Tuff gangzJay Polly atangaza ko atazi icyo yapfuye na bagenzi be batangiranye Tuff Gangz

Uyu muraperi mushya muri Tuff Gangz yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ntabwoba batewe nuko abaraperi bahoze muri iri tsinda barigarutsemo bahita babirukana aha uyu muraperi yagize ati”Twe ntitwaje guteza intambara aho kugira ngo Hip Hop ihere muri uyu mwiryane batwirukana  ariko Hip Hop ikagira amahoro ikisubiza icyubahiro.”

Uyu muraperi yasoje ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ahamya ko ku bwe na bagenzi be binjiranye mu itsinda rya Tuff Gangz bagifata Bull Dogg, Fireman na Green P nk’aba Tuff Gangz kuko nubwo bayivuyemo ariko ari intwari zikomeye z’injyana ya Hip Hop ndetse n’inkingi za mwamba za Tuff Gangz.

REBA HANO 'NABIBONYE UGIYE' YA KHALFAN NA ACTIVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • christ7 years ago
    nyamara ibyo khalifan avuze nukuri kbs bagomba kwiyunga bobanashaka bakabakasa ntaribi to
  • keza7 years ago
    Eeeh aba bahungu ba active batangiye kwicuza se ,gutandukana nabakunzi babo,iyi ndirimbo ko ibivuga??
  • Tugezahayo Aphorodice7 years ago
    Jay Turamwemera Mumutaramuwacu Nakomeze Kugarurumwukamwiza Muriyinjyana Iturikumutima.





Inyarwanda BACKGROUND