RFL
Kigali

Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge; Miss Aurore yambuka imigabane agiye kureba Egide wamutwaye umutima

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:26/11/2015 16:38
6


Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, amaze igihe akundana n’umusore witwa Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hashize igihe kitari gito buri umwe muri aba agaragaza ko urukundo rwabo rwashinze imizi. Uyu mukobwa, ntatinya kwambuka amazi magari akajya kwisurira uwo yibeyebe.



Miss Aurore ubusanzwe aba mu gihugu cya Turikiya ari naho yagiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi, ariko mu gihe cy’ibiruhuko uretse muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yazaga mu Rwanda, ubundi akunda gukoresha umwanya w’ibiruhuko akajya gusura Mbabazi Egide muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bakunze no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe muri iki gihugu.

aurore

Miss Aurore utarakunze kuva cyera kwerekana umusore bakundana, iby’urukundo rwe na Mbabazi Egide yabishyize hanze muri Mata uyu mwaka ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y’amavuko, icyo gieh Aurore akaba yaramutatse anamubwira imitoma iryoheye amatwi, ashimangira ku mugaragaro ko ari we musore yihebeye.

Uranyumva iyo nashobewe, unsubizamo imbaraga iyo mbabaye. Unteramo akanyabugabo iyo nagize gushidikanya, ukampoza iyo nahuye n’ibintsinda. Ngushimiye urukundo rwawe ruhebuje... Kuva turi kumwe, numvise mu by’ukuri igisobanuro cy’ijambo GUKUNDA. Uri uw’igikundiro, ufite urukundo rutaryarya kandi unyuzuza ibyishimo. Nagashatse amagambo ahambaye n’udusigo turyoshye byo kukubwira ariko nta kindi mfite kitari aya magambo yoroheje yo kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko... Ndagukunda uyu munsi kurusha uko byahoze ejo. Miss Mutesi Aurore

Iyi foto ya Egide Mbabazi, yashimiye Miss Aurore wayimufotoreye aho bari kumwe muri Sacramento muri Leta ya California muri Amerika

Iyi foto ya Egide Mbabazi, yashimiye Miss Aurore wayimufotoreye aho bari kumwe muri Sacramento muri Leta ya California muri Amerika

Miss Aurore ukunda kugaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Mbabazi Egide, mu nzira ajya akoresha agaragaza umwihariko w’uyu musore umurutira abandi, harimo kuba nko ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ari we muntu rukumbi akurikirana (follow) mu gihe we akurikirwa n’abarenga 8,300. Gusa ibi barabihuje, kuko na Egide ukurikirwa n’abarenga 7,600 nawe akurikira umuntu umwe rukumbi ari we Miss Mutesi Aurore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xg8 years ago
    mbifurije urongorana ryiza ni mwitere!
  • Alice8 years ago
    ninde utakunda umusore uba mumahanga? Miss Aurore nakomeze ahinge, naho ubundi competition imeze nabi! oh, abazungu narumvize ngo bagitanga neza, so Miss Aurore ibyo guhangayikira si bike nagato! mukwakwanye mushyire mumago si non ubutaha nzasoma indi nkuru ibabaje ku inyarda.com
  • nzabonimana thoms8 years ago
    bareke bikundanire sha baraberanye
  • iki8 years ago
    Ariko jye mbona Aurore arebana agasuzuguro! Mu maso ye ubona harimo akantu ko kugaya... cg kwishisha.. ibintu nkibyo... inseko ye ubona itamufasheho... mbese wagirango buri gihe aba ari aho yumva atagombaga kuba ari
  • no8 years ago
    rata muraberanyeee courage kbs
  • Eddy kirenga fernand8 years ago
    mubyukuri niba bakundan nkuk babitwerek nibyiza kbs ark ibyab byiza nuko barushinga hakir kare kuko urumva nimba egide ashakwa nabarenga 7600 na Aurore abamushak ari 8300 birakaz ntihabur uwegukanwa nundi, knd bibay byiza baba mugihugu kimwe aho begeranye byab ari byiza!!!!!!mubyukuri bazakomezanye neza!!!





Inyarwanda BACKGROUND