Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, amaze igihe akundana n’umusore witwa Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse hashize igihe kitari gito buri umwe muri aba agaragaza ko urukundo rwabo rwashinze imizi. Uyu mukobwa, ntatinya kwambuka amazi magari akajya kwisurira uwo yibeyebe.
Miss Aurore ubusanzwe aba mu gihugu cya Turikiya ari naho yagiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi, ariko mu gihe cy’ibiruhuko uretse muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yazaga mu Rwanda, ubundi akunda gukoresha umwanya w’ibiruhuko akajya gusura Mbabazi Egide muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse bakunze no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bari kumwe muri iki gihugu.
Miss Aurore utarakunze kuva cyera kwerekana umusore bakundana, iby’urukundo rwe na Mbabazi Egide yabishyize hanze muri Mata uyu mwaka ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y’amavuko, icyo gieh Aurore akaba yaramutatse anamubwira imitoma iryoheye amatwi, ashimangira ku mugaragaro ko ari we musore yihebeye.
Uranyumva iyo nashobewe, unsubizamo imbaraga iyo mbabaye. Unteramo akanyabugabo iyo nagize gushidikanya, ukampoza iyo nahuye n’ibintsinda. Ngushimiye urukundo rwawe ruhebuje... Kuva turi kumwe, numvise mu by’ukuri igisobanuro cy’ijambo GUKUNDA. Uri uw’igikundiro, ufite urukundo rutaryarya kandi unyuzuza ibyishimo. Nagashatse amagambo ahambaye n’udusigo turyoshye byo kukubwira ariko nta kindi mfite kitari aya magambo yoroheje yo kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko... Ndagukunda uyu munsi kurusha uko byahoze ejo. Miss Mutesi Aurore
Iyi foto ya Egide Mbabazi, yashimiye Miss Aurore wayimufotoreye aho bari kumwe muri Sacramento muri Leta ya California muri Amerika
Miss Aurore ukunda kugaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Mbabazi Egide, mu nzira ajya akoresha agaragaza umwihariko w’uyu musore umurutira abandi, harimo kuba nko ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ari we muntu rukumbi akurikirana (follow) mu gihe we akurikirwa n’abarenga 8,300. Gusa ibi barabihuje, kuko na Egide ukurikirwa n’abarenga 7,600 nawe akurikira umuntu umwe rukumbi ari we Miss Mutesi Aurore.
TANGA IGITECYEREZO