RFL
Kigali

Ifoto y’umuhungu utwite nk’ikimenyetso cya album nshya y'umuhanzi nyarwanda Henzo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:14/12/2018 14:46
0


Uyu munsi nibwo hagaragaye ifoto y’umuhungu atwita inda bigaragara ko ari inda igereranywa n’iy’amezi 5, bigaragara ko ari umuraperi Henzo. Ni ikimenyetso kuri we kigaragaza ibyo ari hafi guha abanyarwanda.



Henzo, umuraperi ukiri muto rwose, yagaragaje ifoto atwite handitseho ko atwite ariko mu buryo bwa gihanzi yatangarije INYARWANDA ko ari uburyo bwe bwo kugaragaza ko ayenda gushyira hanze Album ye nshya. Yakomeje avuga ko izaba ari iya mbere, ikazaba iriho indirimbo 18 harimo 6 ziri hanze ari zo ‘Kadage Remix’ yakoze abwira Neg G, ‘Am In The Game’ yakoranye n Neg G bakiwubanye, ‘Kare Kose’, ‘Highskul Killer’, ‘Senior Six’ yakoze asezerera amashuri yisumbuye na ‘Ninde Undirije Umwana’.

Henzo kandi yabwiye INYARWANDA ko Album ye yise “Ni Njyewe’ izaba iriho Collabo nyinshi maze anamusobanurira impamvu yayise iryo zina agira ati “Impamvu nayise ‘Ni Njyewe’ ni uko mba ndi kwimurika mvuga ko arinjye uje , mu ndirimbo ziri kuri album zibivuga neza, ninjyewe uje kuzura akaboze.”

Henzo

Henzo agiye gushyira hanze Album ye ya mbere 'Ni Njyewe'

 

Ku kijyanye n’ifoto atwite byo yabisobanuye muri ubu buryo ati “Hano navugaga ko nyine habura amezi make ngo nyishyire hanze , urabona ni album yanjye ya mbere nzaba nshyize hanze rero ni nk’umwana wanjye. Ikindi ni ukuvuga ko ngiye kuvuka rwose, banyitege umwana ntago uba uzi icyo azavamo nshobora kugera kure kubera Album nk’uko umubyeyi aba yifuriza umwana we ibyiza ndiyifuriza ko album izagira aho ingeza.”

Henzo

Henzo yasobanuye iby'ifoto ye afite inda igereranywa n'iy'amezi atanu

 

Kugeza ubu Henzo ateganya ko Album ye ‘Ni Njyewe’ azayimurikira i Gacuriro ahitwa Rouge by Desir, gusa itariki atarayemeza neza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND