RFL
Kigali

Icyumweru kirirenze Ama G The Black n'umufasha we mushya bibarutse, yadutangarije amazina y'umwana wabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/09/2018 15:19
2


Mu Ukuboza 2017 nibwo umuraperi Ama G The Black yakoze Ubukwe na Liliane umugore mushya bari bagiye kubana byemewe n'amategeko ndetse banakoze ubukwe nyuma y'igihe kinini cyari gishize abana numugore batasezeranye bari baranabyaranye imfura y'uyu muhanzi. nyuma yo gushaka umugore we mushya ari nawe basezeranye ubu ni ibyishimo mu muryango.



Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu muraperi n'umufasha we mushya bibarutse umwana w'umukobwa ku wa Kabiri tariki 4 Nzeri 2018 uyu ndetse bakaba baranamaze kumuha izina maho yise Agasaro Babita Lana nk'amazina uyu muraperi yahaye umwana we wa mbere abyaranye n'umufasha we bashyingiranywe mu buryo bwemewe n'amategeko.

Ama G The Black ni umwe mu baraperi umuntu atatinya guhamya ko yazanye impinduka muri Hip Hop ya hano mu Rwanda ndetse akaba umwe mu bafite abafana benshi ariko ukunze gushinja itangazamakuru nabandi bagira uruhere mu kuzamura ibihangano kuba muri iyi minsi batitaye ku bihangano bye kandi we azi neza ko aba yakoze cyane.

Ama G The Black

Ama G The Black afashe umwana we

Ama G The Black mu minsi nibwo yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Umuntu' iyi namashusho yayo akaba yaramaze kujya hanze. kuri ubu amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ni uko uyu muhanzi hari indirimbo ye nshya na Bruce Melody ndetse na Uncle Austin igomba kujya hanze mu minsi ya vuba gusa ngo ikibazo kikirimo ni uburyo amashusho yayo azafatwa cyane ko nubwo indirimbo yarangiye ariko ikijyanye n'amashusho gishobora kugorana kubera umwuka utari mwiza hagati ye na Bruce Melody muri iyi minsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dusa5 years ago
    musubireyo ntamahwa
  • Emile Harambe5 years ago
    Nibyiza cyane kuba amag yibarutse ni ibyishimo kumuryango! Congs kuri THE BLACK





Inyarwanda BACKGROUND