RFL
Kigali

Icyo TNP ishingiraho yiha amahirwe yo gusubira muri PGGSS-VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/02/2016 9:35
0


Itsinda rya TNP rirakataje mu bikorwa ndetse abarigize bahamya bemye ko ibikorwa bari gukora umunsi ku wundi ari bimwe mu bizabafasha gusubira mu irushanwa rya PGGSS 6.



Umwaka ushize nibwo itsinda rya TNP ryatunguranye ryinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere.  Kuva icyo gihe kugeza n’ubu Tracy umwe mu bagize TNP ahamya ko bakomeje gukora cyane bagakora uko bashoboye ngo muzika yabo ntisubire inyuma ahubwo irusheho gutera imbere.

Ati “ Twakomeje gukora. Kujya muri Guma Guma byaradushimishije ariko byanaduteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane. TNP ihora izirikana abafana bayo, niyo mpamvu tudahwema gukora uko dushoboye ngo tubahe ibyiza kurushaho.”

Abajijwe niba abona bazongera kujya mi irushanwa rya PGGGSS , Tracy yagize ati “ Turiha amahirwe yose ashoboka kuko tukiri mu irushanwa , tumaze no kurisoza, ntitwahagaritse gukora. Nubu twamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘umunsi w’amateka’. Urumava ko tuticaye. Ibikorwa byacu nibyo bizadusubizamo kuko nibyo bigenderwaho.”

Uhereye i bumoso:Tracy, Nicholas na Passy 

Itsinda TNP rigizwe  naTracy na Passy. Ryashinzwe muri 2010, ritangira rigizwe n’abasore batatu Tracy, Nicholas na Passy  ari naho hakomotse izina ry’iri tsinda TNP. Nyuma  Nicholas yaje kuvamo ajya kwiga iby’umupira  w’amaguru kuri ubu akaba ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC .

Reba hano amashusho y’indirimbo’Umunsi w’amateka’ ya TNP 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND